00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EURO 2012: U Bufaransa bwatashye, Espagne ijya muri 1/2

Yanditswe na

Ally Muhawe

Kuya 24 June 2012 saa 11:29
Yasuwe :

Ikipe y’umupira w’amaguru y’u Bufaransa yaraye itsinzwe n’iya Espagne ibitego bibiri ku busa mu mukino wa kimwe cya kane cy’irushanwa ry’ikipe z’ibihugu by’Iburayi rya 2012 (EURO 2012) wabereye muri Ukraine. Ikipe y’u Bufaransa yahise isezererwa mu irushanwa maze iya Espagne ihita ibona itike yo kuzakina imikino ya kimwe cya kabiri.
Igitego cya mbere cy’ikipe ya Espagne cyabonetse mu gice cya mbere giturutse ku mupira Iniesta yahaye Jordi Alba ukaza kugera kuri Xabi Alonso utazuyaje (…)

Ikipe y’umupira w’amaguru y’u Bufaransa yaraye itsinzwe n’iya Espagne ibitego bibiri ku busa mu mukino wa kimwe cya kane cy’irushanwa ry’ikipe z’ibihugu by’Iburayi rya 2012 (EURO 2012) wabereye muri Ukraine. Ikipe y’u Bufaransa yahise isezererwa mu irushanwa maze iya Espagne ihita ibona itike yo kuzakina imikino ya kimwe cya kabiri.

Igitego cya mbere cy’ikipe ya Espagne cyabonetse mu gice cya mbere giturutse ku mupira Iniesta yahaye Jordi Alba ukaza kugera kuri Xabi Alonso utazuyaje ahita awuboneza mu ishundura ry’izamu ry’ Abafaransa.

Ikipe y’u Bufaransa yakomeje kugerageza gusatira ngo irebe ko yakwishyura ariko biranga bibabera iby’ubusa kuko ikipe ya Espagne yayirushaga; ubwo umukino wajyaga kurangira ni bwo ikipe ya Espagne yatsinze igitego cyayo cya kabiri na cyo cyatsinzwe na Alonso kuri penaliti yaturutse k’umukinnyi w’inyuma w ’u Bufaransa Anthony Reveillere wagushije Pedro wa Espagne ageze mu rubuga rw’amahina.

Umukino warangiye ikipe ya Espagne yagumanye umupira 53% kuri 47% by’ u Bufaransa (ball possession), itera koruneli ndwi kuri eshatu z’u Bufaransa, amashoti agana izamu 10 kuri 5 y’ u Bufaransa ndetse n’aya hamyaga mu izamu 5 kuri rimwe ry’u Bufaransa.

Ikipe y’u Bufaransa yakurikiye izindi kipe ebyiri zasererewe muri kimwe cya kane ari zo Repubulika ya Czech yasezerewe na Portugal iyitsinze igitego kimwe ku busa mu mukino watangije imikino ya kimwe cya kane kuwa kane tariki 21 Kamena 2012 ukabera mu gihugu cya Poland, ndetse n’ikipe y’u Bugereki yasezerewe n’u Budage iyitsinze ibitego bine kuri bibiri mu mukino wabereye muri Poland kuwa gatanu tariki 22 Kamena.

Ikipe ya kane iribusezererwe ndetse n’iya kane iribujye muri kimwe cya kane ziramenyekana kuri iki Cyumweru mu mukino uri buhuze ikipe y’u Butaliyani n’u Bwongereza muri Ukraine.

Imikino ya kimwe cya kabiri izatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2012 aho ikipe ya Portugal izahatana n’iya Espagne mu mukino uzabera muri Ukraine. Ku munsi uzakurikira ari wo kuwa kane tariki 28, ikipe y’u Budage izahura n’iributsinde hagati y’ u Butaliyani n’u Bwongereza mu mukino uzabera muri Poland. Naho umukino wa nyuma ukaba uzabera muri Ukraine ku Cyumweru tariki ya mbere Nyakanga 2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages