Mu mikino yo guhatanira igikombe cy’ibihugu ku Mugabane w’u Burayi ibera mu gihugu cya Pologne na Ukraine yabaye ku munsi w’ejo tariki ya 19 Kamena, Abafaransa bageze muri ¼ bibagoye mu mukino wabahuje na Suwede ikabatsinda ibitego bibiri ku busa, naho Abongereza batsinda Ikipe ya Ukraine igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Wayne Rooney.
Ikipe y’ u Bwongereza irangije imikino yo mu itsinda D iri ku mwanya wa mbere, yanagaragaje ko ari ikipe ikomeye ishaka gutwara iki gikombe, naho Abafaransa bagakurikiraho nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Suwede ibitego bibiri ku busa.
Kugeza ubu amakipe amaze kubona itike ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’u Burayi ni Repubulika ya Czech, Portugal, u Budage, u Bugereki, Espanye, u Butaliyani, u Bufaransa n’u Bwongereza.
Nyuma y’iyi mikino y’amajonjora, indi ikomeye cyane muri ¼ izahuza amakipe y’ibihangange nk’uzahuza Abafaransa n’ikipe ya Espanye ku itariki 23 Kamena ndetse n’umukino uzahuza u Bwongereza n’u Butaliyani tariki 24 Kamena .
Indi mikino ya ¼ cy’irangiza harimo uzahuza Portugal na Repubulika ya Czech ku munsi w’ejo tariki 21 Kamena ndetse n’uzahuza Abadage n’u Bugereki tariki 22 Kamena.



















TANGA IGITEKEREZO