00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ferdinand ntazakora mu ntoki za Terry mbere y’umukino uzabahuza

Yanditswe na

Egide MUGISHA.

Kuya 28 April 2012 saa 10:03
Yasuwe :

Myugariro w’ikipe ya Queens Park Rangers Anton Ferdinand akaba na murumuna wa Rio Ferdinand ukinira ikipe ya Manchester united yamaze gutangaza ko atazakora mu biganza bya kapitene wa Chelsea John Terry, ibi kandi FA yabihaye umugisha mu rwego rwo kurinda akavuyo byateza.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bwongereza FA ryashyize ahagaragara itangazo ryemeza ko ubwo ikipe ya Chelsea na Queens Park Rangers zizaba zihura ku cyumweru tariki ya 29 Mata 2012 mu mukino wa (…)

Myugariro w’ikipe ya Queens Park Rangers Anton Ferdinand akaba na murumuna wa Rio Ferdinand ukinira ikipe ya Manchester united yamaze gutangaza ko atazakora mu biganza bya kapitene wa Chelsea John Terry, ibi kandi FA yabihaye umugisha mu rwego rwo kurinda akavuyo byateza.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bwongereza FA ryashyize ahagaragara itangazo ryemeza ko ubwo ikipe ya Chelsea na Queens Park Rangers zizaba zihura ku cyumweru tariki ya 29 Mata 2012 mu mukino wa shampiyona nta muhango wo gusuhuzanya hagati y’abakinnyi nkuko bisazwe bigenda mbere y’umukino.

Icyi cyemezo FA yagifashe nyuma yo kumva ko Anton Ferdinand yatangaje ko atazakora mu biganza bya John Terry, ibi byaturutse ko uyu Terry ashijwa na Antoni Ferdinand kuba yaramututse amagambo yivangura ruhu, ibi bikaba bikiri mu manza aho urubanza ruzasomwa mu kwezi gutaha, ibi bikimara kumenyekana byabaye ikibazo gikomeye aho FA yahise ifata icyemezo cyo kwambura igitambaro cy’ubukapitene bw’ikipe y’u Bwongereza Terry binatuma uwari umutoza wayo Fabio Capello yegura avugako bari kureka inkiko akaba arizo zishinja icyaha Terry.

FA ishyira ahagaragara iri tangazo basobanuye ko iyo abandi bakinnyi basuhuzanyije hakavamo bamwe ntibasuhuzanye bigaragara nabi, ugasanga umukino utangiye abakinnyi, abatoza n’abafana bashyushye mu mutwe ku buryo biba bishobora kuvamo ibintu bibi batanze ingero aho byagiye biba Samir Nasri na William Gallas, Luis Suarez na Patrice Evra na none Terry na Wayne Brige kuri iyi mikino hose wasangaga byashyuhije abantu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages