00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA na BRALIRWA basinye andi masezerano yo gutera inkunga shampiyona

Yanditswe na

Innocent Ndahiriwe

Kuya 27 October 2012 saa 03:44
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’uruganda rwega ibinyobwa (BRALIRWA), basinyanye amasezerano mashya yo gutera inkunga shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere.
Aya masezerano yasinywe asaba ko nta yindi nzoga yemerewe kwamamazwa mu mukino wa shampiyona atari iya BRALIRWA.
Mu muhango wabereye i Kigali ku wa 26 Ukwakira, byagaragajwe ko iyi nkunga igizwe n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 160 azatangwa mu byiciro bitandukanye.
Gisanura Raoul, (…)

Gisanura Raoul, umuyobozi wungirije wa Ferwafa yatangaje ko aya masezerano azamara umwaka umwe byashoboka bakayongera.

Yongeraho ko agaciro ka shampiyona kagiye kuzamuka, kuko bagisuzuma uburyo ikipe ya mbere yazajya ihembwa miliyoni 15 mu gihe yahembwaga miliyoni eshanu.

Jan Van Velzen, umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Bralirwa, avuga ko aya mafaranga ahagije kuko ari inkunga atari ukwiharira shampiyona yose.

Aya masezerano agenera Bralirwa 60% byo kwamamaza ahantu hose habereye imikino yo mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru, naho 40% Ferwafa ikayishakira abandi baterankunga ariko batamamaza inzoga.

Miliyoni 75 ni zo zizasaranganywa amakipe yose kuko buri mukino ikipe izajya ihabwa ibihumbi 200. Miliyoni 30 azacungwa na BRALIRWA agenewe ibijyanye n’itangazamakuru mu gihe asigaye azakoreshwa mu mwiteguro no guteganyiriza ibindi bibazo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages