00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’abakozi ba FERWAFA yanyagiye iy’Abanyamakuru

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 5 January 2013 saa 12:06
Yasuwe :

Ubwo hasozwaga amahugurwa y’abanyamakuru bakora ibiganiro n’abandika kuri Siporo, ku wa gatanu tariki ya 4 Mutarama, ku kibuga cya FERWAFA, habereye umukino wahuje ikipe y’abakozi b’icyo kigo n’iy’abanyamakuru bahugurwaga, umukino urangira FERWAFA itsinze abanyamakuru ibitego 6-0.
Umukino wari mu rwego rwo kugira ngo abanyamakuru basoje amahugurwa ajyanye no kugira ubumenyi bunimbitse ku mategeko agenga imisifurire y’umupira w’amaguru, bagaragaze ko bakurikiye neza amasomo, bashyira mu (…)

Ubwo hasozwaga amahugurwa y’abanyamakuru bakora ibiganiro n’abandika kuri Siporo, ku wa gatanu tariki ya 4 Mutarama, ku kibuga cya FERWAFA, habereye umukino wahuje ikipe y’abakozi b’icyo kigo n’iy’abanyamakuru bahugurwaga, umukino urangira FERWAFA itsinze abanyamakuru ibitego 6-0.

Umukino wari mu rwego rwo kugira ngo abanyamakuru basoje amahugurwa ajyanye no kugira ubumenyi bunimbitse ku mategeko agenga imisifurire y’umupira w’amaguru, bagaragaze ko bakurikiye neza amasomo, bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

Umukino waranzwe n’imvura y’ibitego, warimo ishyaka ku mpande zombi, igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2 bya FERWAFA ku busa bw’Ikipe y’abanyamakuru, ibindi bine byose byabonetse mu gice cya kabiri. Umukino wasifuwe n’abanyamakuru, warangiye hatanzwemo ikarita imwe y’umuhondo ku ruhande rw’ikipe ya FERWAFA.

Ikipe y'Abanyamakuru ba Siporo

Butoyi Jean, Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakora ibiganiro n’abandika kuri siporo, ashima abanyamakuru bakurikiranye amahugurwa, ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha gutangaza neza ibyo bazi amategeko abigenga.

Ku ruhande rwa FERWAFA Raoul Gisanura, Visi Perezida, yatangaje ko amahugurwa yahawe abanyamakuru atagarukiye aho, bazakomeza kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’umupira w’amaguru, kugira ngo bajye batangaza ibyo basobanukiwe neza. Ashima uburyo byakurikiranye, ati “umukino twakinnye, n’ubwo mwatsinzwe, werekanye ko amasomo mwahawe yabaye ingirakamaro. Ntibigarukiye aho tuzakomeza ubufatanye.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages