00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe ya Karugarama yatsinze

Yanditswe na

Innocent Ndahiriwe

Kuya 29 September 2012 saa 06:30
Yasuwe :

Mu mukino wo gusoza amarushanwa mu bigo bya Leta na za Minsiteri, yabanjirijwe n’umukino wahuje ikipe y’umupira w’amaguru y’Abaminisitiri n’abakozi bakuru muri za Minisiteri n’ikipe y’abagize Inkeko Ishingamtegeko n’abakozi bakuru , ikipe y’abakora muri Minisiteri itsinda ibitego 3 ku busa ituruka mu Nteko mu mukino wabereye kuri sitade Amahoro i Remera ku itariki ya 28 Nzeri 2012.
Ibitego 2 by’Utegetsi nyubahirizategeko byatsinzwe na Murindwa Samuel, Umunyamanga uhoraho muri MIFOTRA, (…)

Mu mukino wo gusoza amarushanwa mu bigo bya Leta na za Minsiteri, yabanjirijwe n’umukino wahuje ikipe y’umupira w’amaguru y’Abaminisitiri n’abakozi bakuru muri za Minisiteri n’ikipe y’abagize Inkeko Ishingamtegeko n’abakozi bakuru , ikipe y’abakora muri Minisiteri itsinda ibitego 3 ku busa ituruka mu Nteko mu mukino wabereye kuri sitade Amahoro i Remera ku itariki ya 28 Nzeri 2012.

Ibitego 2 by’Utegetsi nyubahirizategeko byatsinzwe na Murindwa Samuel, Umunyamanga uhoraho muri MIFOTRA, naho icya gatatu gitsindwa na Nsengimana Jean Philbert Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT).

Umutoza w’ikipe y’Abaminisitiri yari Minisitiri w’Ubutabera Karugarama Tharcisse, Kamanzi Stanislas ari Kapiteni w’Abaminisitiri naho Makuza Bernard, we yari Kapiteni w’intumwa za Rubanda.

Ikipi ya Karugarama isuhuza abafana

Karugarama yatangaje ko gutsinda ku ikipe ye , byaturutse mu kubahiriza inama yahaye abakinnyi be , aho ngo yabasabye amacenga make, amashoti menshi, ari nabyo byatumye batsinda ibitego 3 ku busa .

Uyu mukino wasifuwe n’abagore gusa wamaze iminota 60, mu gihe ubusanzwe umukino w’umupira w’amaguru umara iminota 90.

Abagizi amakipi yombi bari kumwe
Abasifuzi n'ikipi y'Inteko

Ntawukuriryayo Jean Damascène, Perezida wa Sena wari umushyitsi mukuru muri uyu mihango, yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda ya Leta yo guteza imbere siporo mu bakozi. Inamaze kumenyerwa gukorwa mu masaha ya nyuma ya saa sita buri wa Gatanu.

Mu irushanwa nyir’izina rihuza z’ abakora muri za Minisiteri, Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) yatwaye igikombe cy’umupira w’amaguru itsinze Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ibitego 3-0, naho mu bigo bikuru, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe umutungo kamere (RNRA) cyatsinze Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC ) ibitego 3-0.

Iyi mikino yabanjirijwe n’urugendo rw’amaguru rwatangiriye kuri Minisiteri y’Intebe gukomeza kugera ku biro by’Umuvunyi berekeza mu Rugando, bakomereza ku Gishushu berekeza kwa Lando basoreza kuri Sitade Amahoro.

Abitabiriye uru rugendo bari barangajwe imbere na Perezida wa Sena Ntawukuriryayo Jean Damascène, Minisitiri w’Intebe Habumuremyi Pierre Damien na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Kanimba François.

Mnisitiri w'Intebe na Perezida wa Sena bari mu bafana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages