Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro amarushanwa y’umupira w’amaguru w’abana bakiri bato azwi nka Copa Coca-Cola 2012 mu Rwanda ku cyumweru tariki 29 Mata, ubu hakomeje iyi mikino aho ihuza abahungu ndetse n’abakobwa bava hirya no hino mu gihugu.
Iyi mikino yatangiye ku cyumweru, imaze kwitabirwa n’uturere dutandukanye turimo Nyarugenge, Bugesera, Ngororero, Muhanga, Nyamagabe, Gisagara, Burera, Rulindo, Musanze, Gakenke, Nyamasheke na Rusizi.
Uko imikino yo kuwa 29 Mata 2012 yagenze
Abakobwa
Nyarugenge 0-1 Bugesera
Ngororero 1-0 Muhanga
Nyamagabe 3-0 Gisagara
Burera 0-2 Rulindo
Musanze 2-2 Gakenke(Umukino warangiye ari penaliti 1-3)
Abahungu
Nyarugenge 9-1 Bugesera
Ngororero 1-2 Muhanga
Nyamagabe 2-0 Gisagara
Burera 1-2-Rulindo
Musanze-5-1 Gakenke
Uko imikino yagenze kuya 1 Gicurasi 2012
Abakobwa
Nyamasheke 2-1-Rusizi
Abahungu
Nyamasheke-3-3 Rusizi (umukino warangiye kuri penaliti 1-3)
Ushobora gukurikirana ibikorwa bya Copa Coca-Cola unyuze kuri facebook: Copa Coca-Cola Rwanda 2012 na twitter unyuze kuri @RwandaCocaCola.


















TANGA IGITEKEREZO