00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka kuri Shampiyona ya Ruhago mu Rwanda

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 24 December 2012 saa 02:00
Yasuwe :

Nyuma y’uko bamwe mu bayobozi b’amakipe akina mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, bagaragarije impungenge ko abakinnyi bashobora kuzaba bananiwe bityo imikino ntigende neza, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize ryafashe umwanzura wo guhindura imwe mu minsi imikino yari iteganyijwe kuzaberaho.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa FERWAFA, bagaragaza ko amakipe menshi yifuje ko imikino yari yarateganijwe kuri Kalendari ya shampiyona y’icyiciro (…)

Nyuma y’uko bamwe mu bayobozi b’amakipe akina mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, bagaragarije impungenge ko abakinnyi bashobora kuzaba bananiwe bityo imikino ntigende neza, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize ryafashe umwanzura wo guhindura imwe mu minsi imikino yari iteganyijwe kuzaberaho.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa FERWAFA, bagaragaza ko amakipe menshi yifuje ko imikino yari yarateganijwe kuri Kalendari ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, ku musi wayo wa 11 tariki ya 02 Mutarama 2013, yakwimurwa kubera ko abayobozi bayo bagaragaje impungenge ko abakinnyi babo bazaba bakinaniwe kubera iminsi mikuru, abandi badahari kubera ko bazaba baratashye kwizihiza iminsi mikuru mu miryango yabo.
Bityo rero iminsi yahinduwe ku buryo bukurikira:

* Umunsi wa 11: 05/01/2013 (Wari uteganijwe kuwa 02/01/2013)

* Umunsi wa 12: 09/01/2013 (wari uteganijwe kuwa 05/01/2013)

* Umunsi wa 13: 12/01/2013 (wari uteganijwe kuwa 09/01/2013)

Umunsi wa mbere w’igice cya kabiri cyo kwishyura (Phase retour) ari wo wa 14 wa Shampiyona ukava ku itariki ya 20 Mutarama 2013 ukajya kuri 23 Mutarama 2013, nyuma gahunda ikazakomeza uko yari isanzwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages