00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkunga yagombaga gusana Stade y’i Muhanga yatswe imisoro

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 18 August 2012 saa 07:51
Yasuwe :

Mugihe byari biteganyijweko isanwa rya Stade y’i Muhanga rizaba ryarangiye mu ntangiriro za Nzeri muri uyu mwaka wa 2012, kugeza ubu imirimo iragenda biguruntege bitewe n’uko inkunga zatanzwe na FIFA zatswe imisoro, kandi FIFA ikaba itari yarateguye ingengo yo gusorera iyo nkunga, ndetse n’Akarere ka Muhanga ntikabitenanyije mu ngengo y’imari yako.
Ubwo yari mu nama na Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi ku rwego rw’igihugu yateranye kuwa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2012, Umunyamabanga (…)

Mugihe byari biteganyijweko isanwa rya Stade y’i Muhanga rizaba ryarangiye mu ntangiriro za Nzeri muri uyu mwaka wa 2012, kugeza ubu imirimo iragenda biguruntege bitewe n’uko inkunga zatanzwe na FIFA zatswe imisoro, kandi FIFA ikaba itari yarateguye ingengo yo gusorera iyo nkunga, ndetse n’Akarere ka Muhanga ntikabitenanyije mu ngengo y’imari yako.

Ubwo yari mu nama na Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi ku rwego rw’igihugu yateranye kuwa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2012, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, uavuzeko idindira ry’imirimo ryatewe no gusoresha ibikoreshpo byagombaga kwifashishwe kandi amafaranga y’imisoro akaba Atari yarateganyijwe.

Yagize ati “Hari masezerano yasinywe hagati y’Akarere ka Muhanga na FERWAFA biturutse ku nkunga yatanzwe na FIFA ndetse bari banasinje ko FERWAFA izagenzura imikorere y’iyi Stade imyaka makubyabiri, mbere y’uko bayishikiriza Akarere kugirango bamenye koko ko hakorerwa ibikorwa bya siporo nk’uko bari babyumvikanye.”

Akomeza agira ati” Ikibazo cyaje kubamo rero ni uko mu bintu bagombaga kuza gukoresha kuri Stade FIFA yatanze isoko ryo kugura ikibuga cy’inkorano rigeze mo hagati basanga bagomba kwishyura imisoro, maze bavuga ko nta mafaranga y’imisoro bafite basaba ko bayiyishyurira habamo imbobamizi ko Akarere katabishyize mu igenamigambi ,kandi na FIFA ikaba itarigeze ibiteganya akaba ariho havutse ikibazo n’ubu kitaracyemuka.”

Minisitiri w’Intebe yasabye ko kino kibazo cyakemuka vuba na bwangu, aho yagize ati” FERWAFA ntabwo ari Akarere kayireba, kandi mu nshingano za Minisiteri ya Siporo FERWAFA nayo murayireba, icyo kibazo gikwiye kuba cyarakemutse.”

Akomeza agira ati ”Ni gute twabona inkunga ikibazo kikatunanira bikatubuza amahirwe yo kubona Stade? Iki kibazo kigomba kuba cyaracyemutse ntabwo ari mwebwe kampara, kuko twagombye kuba dufite ikibuga uyu munsi.”

Byari biteganyijwe iki kibuga kikazafungurwa n’umuyobozi wa FIFA, Joseph Sepp Blatter, ndetse bikaba byari biteganyijwe ko azatanga inkunga, akarere gateganya kuzubakamo tiribine zo kwicaramo, cyangwa hoteli izajya yakira abazaba baje mu mikino. Aha ngo bazamenya ikizubakwa bitewe n’icyo uyu muyobozi azemera ariko inkunga yo irahari.

Mu gihe iki kibuga kizaba cyarangiye, hari amamashini azajya agitunganya ndetse hakazaba n’abakozi bazigishwa kujya bayakoreshe kugirango bahore bakitaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages