Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Chelsea mu Bwongereza umaze kuyitsindira ibitego bigera kuri 6 mu mikino 5 amaze gukina kuva shampiyona yatangira, atangaza ko yifuza kuba yakora uko ashoboye akazandikwa mu bantu bakoze amateka muri iyo kipe.
Nk’uko The Sun yabitangaje, Juan Mata ufite imyaka 24 ukomoka muri Espagne, yatangaje ko nyuma y’umukinnyi John Terry na Frank Lampard bafatwa nk’abakinnyi bakomeye bakinnye muri Chelsea yifuza gutera ikirenge mu cyabo, kuko yumva ari bwo inzozi ze azaba azigezeho.
Mata ati “uyu ni umwaka wanjye wa 2 muri Chelsea, umwaka wa mbere waranshimishije ariko ndabasezeranya ko mfite byinshi nzakora muri uyu mwaka, kuko ibyiza biri imbere.”



















TANGA IGITEKEREZO