00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sport ku mwanya wa mbere by’agateganyo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 13 January 2013 saa 10:02
Yasuwe :

Umunsi wa 13 usoza icyiciro cya mbere cya Shampiyona w’umupira w’amaguru mu Rwanda (Primus National Football League: PNFL), usize ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo, kuko Police FC iyirya isataburenge igifite umukino w’ikirarane.
Kiyovu Sport iri ku ntebe y’icyubahiro by’agateganyo, irusha ikipe ya kabiri Police FC inota rimwe, bishobora guhindura icyizere Kiyovu ifite mu gihe Police ishobora kuzatsinda Espoir cyangwa se bakanganya, uwo mwanya Kiyovu yahita (…)

Umunsi wa 13 usoza icyiciro cya mbere cya Shampiyona w’umupira w’amaguru mu Rwanda (Primus National Football League: PNFL), usize ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo, kuko Police FC iyirya isataburenge igifite umukino w’ikirarane.

Kiyovu Sport iri ku ntebe y’icyubahiro by’agateganyo, irusha ikipe ya kabiri Police FC inota rimwe, bishobora guhindura icyizere Kiyovu ifite mu gihe Police ishobora kuzatsinda Espoir cyangwa se bakanganya, uwo mwanya Kiyovu yahita iwuvaho. Kugira ngo iwugumeho ni uko ikipe ya Police yatsindwa.

Kiyovu Sport

Uko imikino yagenze ku munsi wa 13

La Jeunesse Vs Marines (1-2), umukino wabereye ku Mumena;

Etincelles Vs APR (0-0), umukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu;

Muhanga Vs Isonga FC (1-0), umukino wabereye kuri Stade ya Muhanga;

Musanze Vs Kiyovu (1-1), umukino wabereye kuri Stade Ubworoherane y’i Musanze;

Espoir Vs Rayon Sports (0-3), Umukino wabereye i Rusizi;

Amagaju Vs Mukura VS (0-1), umukino wabereye i Nyamagabe;

AS Kigali Vs Police FC (0-1), Umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Police FC

Uko urutonde rw’agateganyo ruhagaze

Ku ntebe y’icyubahiro habaye hicaye Kiyovu Sport by’agateganyo ifite amanota 26, izigamye ibitego 3; umwanya wa kabiri Police FC n’amanota 25, izigamye ibitego 10 ikaba inafite umukino w’ikirarane igomba gukina na Espoir FC. Ku mwanya wa 3 haza Rayon Sports n’amanota 25 izigamye ibitego 9, umwanya wa kane haza APR FC n’amanota 24 izigamye ibitego 9, uwa 5 AS Kigali na yo ifite amanota 24 ariko ikaba izigamye ibitego 8.

Ku mwanya wa 6 hari ikipe ya La Jeunesse ifite amanota 21, izigamye ibitego 2, umwanya wa 7 uzaho Musanze n’amanota 19, izigamye ibitego 4; ku mwanya wa 8 hari Mukura n’amanota 16 n’umwenda w’igitego kimwe; umwanya wa 9 uriho Amagaju n’amanota 14, n’umwenda w’ibitego 3. Ku mwanya wa 10 hari ikipe ya Espoir n’amanota 14 n’umwenda w’ibitego 5 ariko ikaba ifite umukino w’ikirarane igomba gukina na Police FC.

Ku mwanya wa 11 hari Marines FC n’amanota 11 n’umwenda w’ibitego 9, umwanya wa 12 ufitwe na Muhanga FC n’amanota na yo 11 ariko ikagira umwenda w’ibitego 11; ku mwanya wa 13 hari Etincelles n’amanota 9 n’umwenda w’ibitego 7, na ho ku mwanya wa nyuma hakaza Isonga FC n’amanota 8 n’umwenda w’ibitego 7.

Umukino uzahuza Espoir FC na Police FC ushobora kuzagira impinduka ugaragaza ku rutonde rwa Shampiyona PNFL, kuko Police iramutse iwutsinze yagira amanota 28, yanganya na bwo yaza ku mwanya wa mbere kuko yaba irusha Kiyovu Sport ibitego izigamye. Ku rundi ruhande ikipe ya Espoir ishoboye gutsinda Police byatuma iva ku mwanya wa 10 ikajya ku wa 8, yaramuka inganyije yaza ku mwanya wa 9.

Rayon Sports

Ikindi kigaragara ni uko nta ntera ikomeye y’amanota hagati y’ikipe ya mbere n’iya 6 kuko iyirusha amanota 5 gusa. Ibi bigaragaza ko isaha n’isaha ubwo igice cya kabiri kizaba gitangiye hashobora guhita haba impinduka, bitewe n’uko amakipe agiye kwitegura, no gukosora aho babona bafite intege nke, batirengagije n’amikoro kuko ari ho amakipe menshi akunda kugwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages