Mu mukino wo ku munsi wa 7 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda(Primus National Footbal League), Kiyovu Sports yakomeje guhagarara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Kiyovu Sports ku munsi wa 7 wa shampiyona yatsinze Mukura igitego kimwe ku busa kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 28 Ukwakira 2012. Icyo gitego kimwe rukumbi cyatumye atahana amanota yayo atatu iguma ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Kayiranga Jean Baptiste, umutoza wa Kiyovu, atangaza ko yishimiye insinzi ye ariko ko ayikesha Imana, kuko abakinnyi be babonye amahirwe menshi yo gutsinda ariko ntibishoboke ko binjiza ibitego byinshi.
Kiyovu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18, imaze gutakaza umukino umwe gusa muri shampiyona ubwo yatsindwaga na Police FC ibitego 2 ku busa.
Gutsindwa kwa Mukura byo byayishyize ku mwanya wa 9 n’amanota 7.
Mu yindi mikino yo ku munsi wa 7 muri Primus National Footbal League, Isonga yanganyije na Police 1-1, La Jeunesse itsinda Muhanga 1-0, Etincelles inganya na Marines 0-0, AS Kigali iganya na Musanze 0-0 naho Espoir itsinda Amagaju 1-0



















TANGA IGITEKEREZO