Ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea mu gihugu cy’u Bwongereza, burasaba umukinnyi w’iyi kipe Frank Lampard gushaka indi kipe akinira kuva mu kwa mbere 2013.
Amakuru y’ikinyamakuru the sun avuga ko umwe mu bayobozi ba Chelsea yatangaje ko Lampard atagifitiwe icyizere muri Chelsea n’ubwo we [Lampard] ngo "acyifuza kuyikinira," akaba ngo yarabwiwe [Lampard] gutangira gushaka indi kipe yakinira ubwo isoko ryo kugura abakinnyi rizaba rifunguye muri Mutarama 2013.
Frank Lampard yakiniye Chelsea mu myaka igera kuri 12, akaba yarayifashije kugera kuri byinshi birimo igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, ibikombe bitatu bya shampiyona yo mu Bwongereza, ibikombe bine by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA, n’ibindi.
Amasezerano afitanye na Chelsea azageza mu mpeshyi ya 2013, akaba ngo yatekerezaga ko imyitwarire ye mu kibuga izatuma ubuyobozi bw’iyi kipe bumwongerera amasezerano nk’uko ikinyamakuru the sun gikomeza kibivuga.
Lampard ngo yatunguwe no kubwirwa ibi mbere gato y’umukino ikipe ye yatsinze iya Aston Villa wabaye ku cyumweru, uyu mukino akaba yaranawitwayemo neza ubwo Chelsea yatsindaga Aston Villa ibitego umunani ku busa
Abafana ba Chelsea na bo ntibishimiye iki cyemezo cyafatiwe Lampard ubu ufite imyaka 34 akaba yaranabaye kapiteni wa Chelsea igihe kitari gito.



















TANGA IGITEKEREZO