Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo, i Remera habereye umukino w’umupira w’amaguru wa gicuti wahuje ikipi ya Mulindi FC na" LES VIEUX LIONS FC" yo mu Karere ka Rubavu.
Muri rusange amakipe yombi yaguye miswi, kuko umukino wo kuri iki cyumweru warangiye Mulindi FC itsinze ibitego bitatu kuri bibiri bya LES VIEUX LIONS FC", mu gihe umukino ubanza wari warangiye Les Vieux Lions itsinze na yo bitatu kuri bibiri.
Uyu mukino wari uwo kwishyura, no gushimangira umubano mwiza urangwa hagati y’amakipe yombi.
Zimwe mu ntego za Mulindi FC ni uguteza imbere siporo ndetse n`izindi ndangagaciro z’Umunyarwanda ukunda igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO