Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Bwongereza ikipe ya Manchester United yatsindiye i Anfield Liverpool ibitego 2-1 ku mugoroba wo kuwa 23 Nzeri 2012.
Igitego cya mbere cya Mancherster United yatsinzwe na Rafael Da Silva ku munota wa 51, naho icya kabiri gitsindwa na Van Persie ku munota wa 81. Igitego rukumbi cya Liverpool cyabonetse ku munota wa 46 gitsinzwe na Gerard.
Liverpool yasoje umukino ifite abakinnyi 10, kuko Jonjo Shelvey yahawe ikarita itukura ku munota wa 39 w’igice cya mbere cy’umukino.
Amakuru dukesha BBC, umutoza Sir Alex Ferguson yavuze ko yemera ko abakinnyi be bakinnye nabi mu gice cya mbere ngo n’ubwo baje kwisubiraho mu gice cya kabiri.
Ibyari bitegerejwe n’abafana benshi ni ururyo Patrice Evra yari gusuhuzanya na Louis Swarez, ariko byaje kurangira bahanye akaboko mu gihe mu mwaka w’imikino ushize Swarez yanze gusuhuza Evra ku bera amakimbirane bari bafitanye ajyanye n’ironda ruhu.
Ku rundi ruhande Arsenal yanganyije na Manchester City 1-1, Tottnham yatsinze QPR 2-1, Chelsea itsinda Stoke City 1-0, Swansea itsindwa na Everton 3-0 naho Southampton itinda Aston Villa 4-1.
Urutonde rwa shampiyona ruyobowe na Chelsea n’amanota 13, ikurikiwe na Man United mu gihe Reading iza ku mwanya wa nyuma n’inota 1.



















TANGA IGITEKEREZO