00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Stephen Keshi yeguye nyuma yo gutwara igikombe cya Afurika cy’ibihugu

Yanditswe na

Christophe Hitayezu

Kuya 12 February 2013 saa 08:32
Yasuwe :

Stephen Okechukwu Keshi, umutoza w’ikipe y’igihugu cya Nigeria mu mupira w’amaguru “Super Eagles”, yatangaje ko yeguye ku murimo we nyuma yo gutwara igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2013 ku cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2013.
Urubuga 20minutes.fr ruvuga ko Keshi yagize ati “Natanze ibaruwe y’ubwegure mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria nyuma.”
Yumvikanisha ko nta gishya bigeze bamwereka nyuma yo gutwara igikombe, yongeyeho ati “Iyo winjiye mu gihugu abantu (…)

Stephen Okechukwu Keshi, umutoza w’ikipe y’igihugu cya Nigeria mu mupira w’amaguru “Super Eagles”, yatangaje ko yeguye ku murimo we nyuma yo gutwara igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2013 ku cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2013.

Yatwaye igikombe ari umukinnyi yongera kugitwara ari umutoza kandi byombi byarakurikiranye

Urubuga 20minutes.fr ruvuga ko Keshi yagize ati “Natanze ibaruwe y’ubwegure mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria nyuma.”

Igikombe cya Afurika cy'ibihugu cya 2013yaracyishimiye

Yumvikanisha ko nta gishya bigeze bamwereka nyuma yo gutwara igikombe, yongeyeho ati “Iyo winjiye mu gihugu abantu ntibishimire umurimo wakoze ntiwingingira abantu kugukunda!”

Yafashe icyemezo cyo gusezera abibwira itangazamakuru

Stephen Keshi ni uwa kabiri wakoze amateka yo gutwara igikombe ari umukinnyi akongera kugitwara ari umutoza mu ikipe y’igihugu ku mugabane wa Afurika. Yari yaragitwaye akinira ikipe y’igihugu ya Nigeria mu 1994 ubwo iyi kipe yaherukaga kugitwara, ubu ikaba yaragitwaye ku nshuro ya gatatu. Yari yaragitwaye mu mwaka w’1980 n’1994.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages