Abisabwe na Minisitiri wa siporo muri Nigeria Bolaji Abdullahi wari umaze kubiganira n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, umutoza w’ikipe y’iki gihugu Stephen Keshi yisubiyeho ku cyemezo cyo guhagarika kuba umutoza.
Kuri uyu wa mbere ni bwo Keshi yari yatangaje ubwegure bwe, ariko Minisitiri wa Siporo unakuriye komisiyo y’imikino muri Nigeria amusaba kwisubiraho ku bwegure bwe.
Umwe mu bagize itsinda ry’Abanyanijeriya bitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika muri Afurika y’Epfo yatangaje ko Keshi na Minisitiri wa Siporo bahuye ku wa mbere bakaganira, kugeza Keshi avuye ku izima akemera gukomeza kuba umutoza mukuru wa Super Eagles.
Aya makuru dukesha Supersports avuga ko ibiganiro ku mikoranire y’umutoza Keshi n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria bizakomeza ikipe ya Nigeria igeze iwabo.
Soma inkuru ijyanye no kwegura kwa Keshi



















TANGA IGITEKEREZO