00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntagungira Céléstin yagiriwe icyizere na FIFA

Yanditswe na

MUTABAZI Fils

Kuya 3 January 2012 saa 03:08
Yasuwe :

Nyuma yo gutorerwa kuba umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Ntagungira Céléstin bakunze kwita Abega yagiriwe icyizere n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ashyirwa muri komisiyo y’abasifuzi.
Amakuru dukesha FERWAFA avuga ko mu cyumweru gishize aribwo ubuyobozi bwa FIFA bwafashe icyemezo cyo kumushyira muri iyo komisiyo, ibi bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri Ntagungira agirirwa icyizere na FIFA.
Ibaruwa FIFA yandikiye Ntagungira igaha kopi (…)

Nyuma yo gutorerwa kuba umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Ntagungira Céléstin bakunze kwita Abega yagiriwe icyizere n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ashyirwa muri komisiyo y’abasifuzi.

Amakuru dukesha FERWAFA avuga ko mu cyumweru gishize aribwo ubuyobozi bwa FIFA bwafashe icyemezo cyo kumushyira muri iyo komisiyo, ibi bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri Ntagungira agirirwa icyizere na FIFA.

Ibaruwa FIFA yandikiye Ntagungira igaha kopi FERWAFA ku wa 30 Ukuboza 2011, ivuga ko Ntagungira yashyizwe muri Komisiyo y’abasifuzi ba FIFA.

Mu nshingano za Ntagungira azaba afite ijambo ku basifuzi ku isi yose, haba mu gupanga abasifuzi ku mipira itegurwa na FIFA n’izindi gahunda zireba abasifuzi ku isi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages