Nyuma y’aho yitabiye imana ku wa 15 Gicurasi, uwari umukinnyi w’Ikipe y’Iguhugu Amavubi, ndetse akaba yaranakiniraga n’Ikipe ya Simba yo muri Tanzaniya arashyingurwa kuri iki Cyumweru ku itariki ya 20 Gicurasi mu gihugu cye ka vukire cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Nyuma yo gusezerwaho n’imbaga y’abakunzi be mu Gihugu cya Tanzaniya , umurambowe wurijwe indege werekezwa i Kinshasa nk’uko byifujwe n’umuryango we.
Nubwo Mafisango yari ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubwa Congo, umuryango we wifuje ko yashyingurwa aho yavukiye muri Congo, icyifuzo cyawo kikaba cyarubahirijwe.
Baba abakinnyi bagenzi be ndetse n’abakunzi ba ruhago muri rusange, bababajwe n’urupfu rwa Mafisango dore ko rwaje rutunguranye kandi rukamutwara yari agishoboye guconga ruhago ku myaka 32 yari afite.
Ku mutoza w’ikipe ya AS Muhanga Lumumba Sosthene we abona ko u Rwanda rwabuze umuntu w’intwari.
Lumumba uvuga ko yamenye Mafisango mu myaka ya za 2000 ubwo yakinaga mu ikipe ya APR FC mu gihe Lumumba yakinaga mu ikipe ya Rayon Sport akaba avuga ko yari amuzi nk’umuntu w’intwari, kuko ngo atemeraga gutsindwa mu buzima bwe.
Lumumba aganira na IGIHE yagize ati:"Inkuru y’urupfu rwa Mafisango nayumvise saa kumi n’ebyiri za mugitondo cyo kuri uyu wa kane kuri radio Authentique , nahise mbura icyo gukora numva birandenze (choqué) u Rwanda rubuze umukinnyi utemeraga gutsindwa mu buzima bwe, ndetse na barumuna be babuze umukinnyi waberekeraga uburyo bwo gukina umupira w’amaguru”.
Mafisango uri bushyingurwe kuri iki Cyumweru yari yubatse asize umugore n’umwana umwe w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka itanu witwa Chris Pau.
Foto:http:g5click.com


















TANGA IGITEKEREZO