00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC yanganyije na AS Kigali, naho APR FC iracakirana na Rayon Sport

Yanditswe na

Ally Muhawe

Kuya 28 June 2012 saa 09:30
Yasuwe :

Igikombe cy’Amahoro kigeze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza, aho kuri uyu wa Gatatu Tariki 27 Kamena 2012 ikipe ya Police FC yakinnye umukino ubanza na AS Kigali warangiye ikipe zombi ziguye miswi zinganya ubusa ku busa.
Undi mukino utegerejwe na benshi urahuza Rayons Sports na APR FC kuri uyu wa Kane tariki 28 Kamena kuri Stade Regional I Nyamirambo saa cyenda zuzuye.
Iyi mikino yombi (uwahuje Police na AS Kigali, n’uri buhuze APR FC na Rayon Sport) ni imikino ibanza aho Police FC (…)

Igikombe cy’Amahoro kigeze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza, aho kuri uyu wa Gatatu Tariki 27 Kamena 2012 ikipe ya Police FC yakinnye umukino ubanza na AS Kigali warangiye ikipe zombi ziguye miswi zinganya ubusa ku busa.

Undi mukino utegerejwe na benshi urahuza Rayons Sports na APR FC kuri uyu wa Kane tariki 28 Kamena kuri Stade Regional I Nyamirambo saa cyenda zuzuye.

Iyi mikino yombi (uwahuje Police na AS Kigali, n’uri buhuze APR FC na Rayon Sport) ni imikino ibanza aho Police FC ari yo yari yakiriye AS Kigali mu gihe APR FC iri bube yakira Rayon Sport.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru, kuri uyu wa Gatandatu Tariki 30 Kamena kuri Stade Regional hazabera umukino wo kwishyura uzahuza AS Kigali na Police FC, naho ku munsi ukurikiye kuri iyo Stade Regionale na none habere uwa Rayon Sport na APR FC.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages