Umutoza wa Chelsea mu Bwongereza, Roberto Di Matteo, aratangaza ko Chelsea bahangayikishijwe n’imvune umukinnyi wabo John Terry yagiriye mu mukino wabahuje na Liverpool ukarangira banganya igitego kimwe kuri kimwe.
John Terry wavuye mu kibuga mu gice cya mbere yamaze gutsinda igitego rukumbi ikipe ye yatahanye, yatashye ukugura guhambiriye bigaragaza ko imvune yagize ku ivi ry’ukuguru kw’iburyo ikomeye.
Di Matteo yavuze ko ikibazo cya Terry giteye impungenge, ariko na none arikomeza nk’uko yabitangarije The sun ati "Tuzamenya uko ikibazo gihagaze nitumara kubona ibisubizo amaze kunyuzwa mu cyuma, ariko dufite icyizere ko atari iby’igihe kirekire."
Suarez ababajwe n’imvune ya Terry
John Terry yavunitse ubwo yagwirwaga na Luis Suarez, yagize ikibazo ku ivi ry’iburyo yaherukaga kubagwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Rutahizamu Suarez ariko yatangaje ko ababajwe n’imvune ya John Terry no kuba ikipe ye itatsinze uyu mukino.
Ku rubuga rwa Twitter, Suarez yanditse ko ababajwe no kuba ikipe ye itabonye amanota atatu muri uyu mukino, ko ababajwe no kuba atarabashije gutsindira ikipe ye ikindi gitego, ariko anongeraho ko ababajwe n’imvune ya Terry n’ubwo yizeye ko ngo azakira vuba.
Cyakora Terry ubwe yatangaje ko yizeye ko azakira vuba nk’uko the sun ikomeza ibitangaza, ariko umutoza we Di Matteo we akomeje kugaragaza ko ahangayikishijwe n’iyi mvune. Ati "[Ubu ni bwo] twari tubonye Terry agarutse mu ikipe! Mu by’ukuri birababaje."
Umukino Terry yavunikiyemo wari uwa mbere nyuma y’uko arangije igihano cyo kudakina imikino ine yahawe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA kubera ibyaha yashinjwe byo gutuka umukinnyi Anton Ferdinand wa Queen’s Park Rangers mu mvugo y’ivanguraruhu.



















TANGA IGITEKEREZO