Nyuma y’uko kuwa gatandatu taliki ya 15 Ukuboza ikipi ya APR igeze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse aho yatsinze Vital’O FC ibitego 2 ku busa, kuri iki cyumweru taliki ya 16 Ukuboza Rayon Sports ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma na APR FC imaze gusezerera Villa SC ku bitego 2 ku busa.
Umukino wa nyuma uzaba kuwa kabiri tariki ya 18 Ukuboza 2012, APR FC ikazacakirana na Rayon Sports FC zombi zo mu Rwanda mu mukino wa nyuma wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse, isabukuru izizihizwa kuwa 20 Ukuboza; umukino ukazabera kuri Stade Amahoro i Remera.
Umukino wahuje Rayon Sports na Villa FC ukaba wari witabiriwe n’Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame. Stade y’i Nyamirambo ikaba yuzuye abafana ku mpande zombi mu bwiganze bw’abareyo, mbere y’uko umukino utangira.
Kuri uwo munsi kandi amakipe Vital’O FC yaturutse I Burundi na Villa SC yaturutse muri Uganda zizahatanira umwanya wa Gatatu, umukino wazo akaba ari wo uzabanza.



















TANGA IGITEKEREZO