Rayon Sports na Kiyovu byanganyije ubusa ku busa (0-0), mu mukino wamaze iminota 28, aho igice cya mbere cyamaze iminota 18, igice cya kabiri kimara iminota 10, bikaba bigaragara nk’ibidasanzwe mu mupira w’amaguru usanzwe umara iminota 90 cyangwa ikarengaho.
Muri uyu mukino w’udushya gusa, wari uwa gicuti wateguwe na PSI mu rwego rwo gukangurira abagabo kuboneza urubyaro. Uyu ukaba warasozaga ubwo bukangurambaga, ndetse n’uwabahuje batangiza iyi gahunda, wabereye i Rwamagana nawo zaranganyije.
Kuba warabereye i Rwamagana, ngo byatewe ni uko mu Burasirazuba ariho hakigaragara kutaboneza urubyaro cyane.
Uyu mukino bivugwa ko watinze gutangira, bitewe n’uko Rayon Sport mu guturuka i Nyanza yageze i Rwamagana itinze, yahageze saa kumi n’imwe n’iminota 32 z’umugoroba.
Umukino watangiye saa kumi n’imwe na 42 urangira saa kumi n’ebyiri na 12, bakina mu mwijima kuko itara ryaboneshaga mu kibuga ryari iry’uwari gufata amashusho (Cameraman).
Aya makipe nk’uko bitangazwa na Ruhago yacu, bivugwa ko yaba yaragabanye miliyoni 5.
Utundi dushya twagaragaye ni amazi yagaragaraga nk’akagezi gato mu kibuga, akadahwa asukwa mu byobo biri mu kibuga rwagati.



















TANGA IGITEKEREZO