00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports inyuzwe n’ubuzima irimo i Nyanza

Yanditswe na

Innocent Ndahiriwe

Kuya 10 October 2012 saa 05:46
Yasuwe :

Rayon Sports, ikipeye y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu Rwanda kuva yasubira ku ivuko mu Karere ka Nyanza tariki ya 18 Nzeri 2012, abakinnyi n’abayobozi baratangaza ko bamerewe neza mu icumbi rishya.
Amakuru dukesha Izuba Rirashe, abakinnyi bishimira ko ikipe yabo yasubiye ku gicumbi.
Sina Jerome, umwe mu bakinnyi yatangaza ko gukina muri Rayon hiyongereyeho no kumenya amateka yayo bityo bikababera umusingi wo kuyiteza imbere.
Sina akomeza avuga ko babona umwanya uhagije (…)

Rayon Sports, ikipeye y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu Rwanda kuva yasubira ku ivuko mu Karere ka Nyanza tariki ya 18 Nzeri 2012, abakinnyi n’abayobozi baratangaza ko bamerewe neza mu icumbi rishya.

Amakuru dukesha Izuba Rirashe, abakinnyi bishimira ko ikipe yabo yasubiye ku gicumbi.

Sina Jerome, umwe mu bakinnyi yatangaza ko gukina muri Rayon hiyongereyeho no kumenya amateka yayo bityo bikababera umusingi wo kuyiteza imbere.

Sina akomeza avuga ko babona umwanya uhagije wo gukora imyitozo, kuruhuka no kuganira n’abakunzi b’ikipe babazi n’amateka yayo.

Ku icumbi ry'abakinnyi i Nyanza

Rurangwa Ferdinad, umukunzi wa Rayon i Nyanza, ahamya ko n’ubwo ikipe yabo itaratangira kubyara umusaruro ko hakiri kare igomba guhabwa igihe.

Bizimungu Ally, umutoza wa Rayon Sports, ku ruhande rwe avuga ko abakinnyi bagaragaza ubushake bwo kuba i Nyanza, kandi ko n’ikirere cy’aho cyabaguye neza.

Bizimungu atangaza ko abakinnyi atoza bitabira imyitozo inshuro ebyiri ku munsi, kuva kuwa mbere kugeza ku wa gatatu, naho kuva ku wa kane kugeza kuwa gtandatu bakitoza inshuro1.

Murenzi Abdallah, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, wanagize uruhare mu igaruka ry’ikipe ya Rayon Sports I Nyanza, atangaza ko iyi kipi bizeye ko ubwo yaje mu karere kakayishyira mu byo gakurikirana bizatuma hahinduka byinshi ku musaruro wayo.

Rayon Sports yavutse mu 1968, guhera mu w’ 1961 yitirirwaga Komine Nyabisindu, mu w’1987 yimukira mu mujyi wa Kigali, isubira i Nyanza muri Nzeri 2012

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages