Kwihesha ishema n’agaciro, Ubuyobozi bwiza, abakinnyi beza, imicungire myiza y’umutungo, guha umurongo uhamye abanyamuryango hagamijwe kurwanya akajagari, ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje ubuyobozi bukuru bwa Rayon Sports ku wa 21 Ukuboza, muri Hotel des Mille Collines.
Nk’uko bitangazwa na Ngarambe Charles Perezida wa Komite y’Imena za Rayon Sports, uwo mwiherero wari uwo kuganira ku cyerekezo cy’ikipe ya Rayon Sports, imikorere n’uburyo yabaho, muri rusange barebera hamwe icyakorwa kuva ikipe yava i Kigali ikajyanwa i Nyanza. Ni muri urwo rwego bihaye gahunda ya 2013-2015, ku buryo Rayon Sports itegurirwa icyerekezo cyo kuba ikipi izahagararira akarere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Mu myanzuro yafashwe, harimo Kunonosora amategeko mashya ajyanye n’igihe; Gushyiraho ubuyobozi bushya mu nzego z’umuryango; Kunoza imikoranire hagati y’inzego z’umuryango; Gushyira ingufu mu ishuri ry’abana ryigisha umupira w’amaguru muri Rayon sports; Gushyiraho akanama gashinzwe gukurikirana ikipe mu rwego rwa tekiniki; Kwamamaza ibikorwa by’Umuryango no Gukora imishinga ibyara inyungu z’Umuryango.
Murenzi Abdallah, Perezida wa Rayon Sports yagize ati "Turashaka kubaka Rayon Sports ifite ishema n’agaciro, kuko Rayon ni kimwe mu birango by’umupira w’amaguru mu Rwanda. Uwifuza ko umupira w’amaguru mu Rwanda, yumva uruhare rwa Rayon Sports mu mupira w’amaguru."
Murenzi akomeza avuga ko mu bihe byashize ikipe ya Rayon Sports yahuye n’ibibazo birimo no kutayiha icyerekezo kirambye, kandi irangwa n’akajagari ari ubu batekereza uko yabaho mu gihe kigufi batibagiwe n’ikirekire.
Mu biteganywa nk’uko Murenzi yakomeje abitangaza harimo ko Rayon sports igira imodoka yayo, imyambaro y’agaciro no kongeramo abakinnyi ahari intege nke, ibyo bigakorwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe. Ikindi kandi bateganya gukora vuba ni uguha amahirwe bamwe mu bakinnyi bagashaka amakipe cyangwa se bagatizwa. Bateganya kandi kubaka Stade mu gihe cya vuba.
Umunyamabanga Mukuru wa Komite y’Imena, Dr Rwagacondo Claude Emile, ku ibanga ry’uko Rayon Sports yahoze itwara ibikombe none ubu ikaba yarazimye, atangaza ko byaterwaga n’uko bari bafite imiyoborere myiza, abakinnyi beza n’imicungire myiza y’umutungo. Kuri ubu yagize ati "Hari byinshi bigomba guhinduka, tugomba kubakira kuri Rayon Sports nshya, ifite ubuyobozi bwiza, imicungire myiza y’umutungo, kandi tukubakira ku bana b’Abanyarwanda."
Ku ngengo y’imari Rayon sports ikoresha ku mwaka igera kuri Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, Akarere ka Nyanza gatangamo ari hagati ya Miliyoni 50 na 60, andi akava mu bandi baterankunga b’ikipe.
Inzego nshya za Rayon Sports zikazaba zubatse kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku rwego rw’akarere zigizwe na: Inteko rusange, komite y’Imena, Komite Nyobozi, Komite y’Intara n’Umujyi wa Kigali na Komite z’Uturere.



















TANGA IGITEKEREZO