Irushanwa ryiswe Football Rwanda Media Tournament ikipe ya Rayon Sports yahaye isomo rya ruhago iya Kiyovu Sport byacakiranye ku Cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2013, iyitsinda ibitego bitatu ku busa. Umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Uyu mukino wahuje amakipe afite amateka hano mu Rwanda, akaba ari no mu myanya ya mbere muri shampiyona Primus National Football League dore ko Kiyovu iri ku mwanya wa kabiri, Rayon Sports ikaza ku wa Gatatu, ku rutonde ruyobowe na Police FC.
Uyu mukino wabaye nimugoroba guhera saa kumi n’imwe n’igice wateguwe n’abashinze urubuga footballrwanda.com babifashijwemo Gorilla Motors Ltd, warangiye Rayon Sports yihanije Kiyovu dore ko muri iyi minsi mu makipe yombi habaye impinduka, aho Rayon Sports ifite umutoza mushya wungirije nyuma yo gusezerera Ally Bizimungu na ho Kiyovu umutoza wayo mukuru Kayiranga Jean Baptiste akaba aherutse kwegura.
Ku birabana n’amateka y’izi kipe ni uko Rayon Sports yavutse mu 1965 ihabwa ubuzima gatozi mu 1968 na ho Kiyovu yo yavutse mu myaka ya 1952, ibona ubuzima gatozi mu 1964.
Rayon Sports yegukanye amadolari ya Amerika ibihumbi bine (4000USD) na ho Kiyovu Sports ihabwa ibihumbi bibiri (2000USD).
Abasesengura iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, batangaza ko ukurikije uko ikipe ya Rayon Sports muri iyi minsi yubatse izishobora kuzayiva imbere ari mbarwa.



















TANGA IGITEKEREZO