Ikipe ya Real Madrid yasezereye FC Balcelone mu marushanwa y’igikombe cy’Umwami, nyuma yo kuyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino wo kwishyura wa kimwe cya kabiri cy’irangiza.
Ibitego bibiri bya Christiano Ronaldo n’icya gatatu cya Varane ni byo byacyuye Barcelone, Real iba igeze ku mukino wa nyuma.
Ku munota wa 12 w’igice cya mbere ni bwo Ronaldo yaturukanye umupira ahagana mu kibuga hagati ageze imbere y’urubuga rw’umuzamu atangira gucenga, Gerrard Piqué wa Barcelone, birangira bageranye mu rubuga rw’umuzamu, Piqué aramutega Real Madrid iba ibonye panaliti yavuyemo igitego cya mbere.
Mu gice cya kabiri, Ubwo Barcelone igeze imbere y’izamu rya Real yitezweho gutsinda igitego cyayo cya mbere, yatunguwe n’uko umupira wahise woherezwa imbere cyane ugana ku izamu rya Barcelone, Di Maria wari umaze gucenga ba myugariro n’umuzamu, ahita ahereza neza umupira Christiano atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 57.
Ntibyatinze Raphaël Varane yongeramo igitego cya gatatu cy’umutwe ku mupira wari uturutse kuri koruneri (Corner kick) ku munota wa 68, ibyishimo biba byose ku bakinnyi ba Real n’umutoza wabo José Mourinho.
Barcelone yabonye igitego cy’impozamarira ubwo umukino waburaga umunota umwe ngo urangire, gitsinzwe na Jordi Alba.
Mu mukino wabanje amakipe yombi yari yaguye miswi ku gitego kimwe ku kindi. Real Madrid izakina umukino wa nyuma, ihure n’ikipe itsinda hagati ya Atlético Madrid na FC Séville.
Reba hano uko ibitego byinjiye: http://www.youtube.com/watch?v=DNm9k2L97qk



















TANGA IGITEKEREZO