Umukinnyi wa Manchester United, Wine Rooney azamara amezi abiri atagaragara mu kibuga nyuma yo gukomerekera mu mukino na Fullham wo kuri uyu wa 25 Kanama 2012 byamuviriyemo kubagwa.
Rooney ubwo yagonganaga n’umukinnyi Hugo Rodallega mu mukino wahuzaga Man U na Fullham kuri uyu wa Gatandatu i Old Trafford byamuviriyemo kubabara mu itako. Kubera uburemere bw’imvune byabaye ngombwa ko abagaga bamubaga, ngo barebe niba igufwa ryo mu itako nta kibazo ryagize.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Telegraph, umutoza Sir Alex Ferguson wa Man U byamuhangayikishije kuko hari imikino myinshi ya shampiyona imutegereje.
Ariko umutoza Alex Fergueson avuga ko iriya ari impanuka yo mu kibuga, ko nta bushake Rodallega yari afite bwo kumuvunira rutahizamu.
Rooney w’imyaka 26 usibye kuba ari umukinnyi ukomeye wa Man U, anakinira ikipe y’igihugu y’u Bwonereza, bikaba bivuze ko nayo atazayikinira imikino ibiri yo gushaka tike y’igikombe cy’isi u Bwongereza buzakina na Moldova naUkraine mu kwezi gutaha. Na byo bikaba bihangayikishije cyane Hodgson umutoza w’u Bwoner



















TANGA IGITEKEREZO