Ruhago y’Abanyamerika izwi ku izina rya “American football “, yatangiye gukinirwa mu Rwanda.
Americana Football yatangiye gukinirwa mu Ishuri Rikuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST).
Umutoza w’abakinnyi w’uyu mukino mushya mu Rwanda , akaba n’umutoza w’uyu mukino mu Rwanda, Sekamana Abdoul ushinzwe imikino n’imyidagaduro muri mu IKIST yatangarije IGIHE kp aho American football itandukaniye na ruhago isanzwe n’ubwo zose zihuriye ku ijambo “football “, muri ruhago isanzwe bakinisha amaguru n’aho indi igakinishwa amaboko. Ikindi kandi muri Americana football iyo bibaye ngombwa hitabazwa amaguru mu gihe cyo gutangira ushatse kugutwara umupira.
Ku bijyanye n’umubare w’abakinnyi ni kimwe na ruhago dusanzwe tuzi, kuko nayo bakinisha abakinnyi 11 kuri 11. Ikindi n’uko umupira ukinwa udateye nk’uwa ruhago tuzi ahubwo ufite ishusho nk’iy’igi ( forme ovale ).
Umutoza Sekamana avuga ko mbere y’uko uyu mukino utangira mu Rwanda, babanje kujya kwihugurira mu gihugu cya Uganda muri kaminuza ya Makelele.
Bakimara guhugurwa, Sekamana avuga ko bakinnye imikino ya gicuti muri Uganda, babona ko ari byiza ko bazashishikariza n’abandi gukunda uyu mukino, mu rwego rwo kugira amakipe meza mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y Iburasirazuba.
Umukino w’Americana football umaze ukwezi utangiriye muri KIST, wiganjemo abanyeshuri ba KIST, bakoresha n’ubundi ikibuga cy’iyo shuri rikuru, kaminuza bakaba



















TANGA IGITEKEREZO