Umutoza w’ikipe ya Arsenal mu Bwongereza Arsene Wenger, ntiyishimiye kuba umukinnyi we Andre Santos yaratse umupira [wo kwambara] Robin Van Persie wahoze akinira Arsenal ku buryo byatumye aba ahagaritse Santos gukina.
Dailymail yanditse ko Arsene Wenger Arsenal yahaye umwanya umukinnyi Kieran Gibbs n’ubwo ari mu mvune, kugira ngo asimbure Andre Santos kuko atumva impamvu yaba yaratumye yaka umwenda Van Persie igice cya mbere cy’umukino kirangiye.
Santos ariko yaje gusaba imbabazi umutoza hamwe n’ikipe muri rusange, avuga ko atari azi ko uriya mwenda watuma haba ikibazo nk’iki cyo kugeza n’aho ahagarikwa.
Mu mukino ugomba guhuza ikipe ya Schalke 04 na Arsenal kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2012 mu marushanwa y’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi Santos ntari buwukine.
Robin Van Persie ubu uri kwitwara neza mu ikipe ya Machester United yavuye muri Arsenal muri ‘season’ ishize ari we mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Bwongereza.
Hakozwe indirimbo isebya Van Persie
Umufana wa Arsenal n’umuhungu we w’imyaka itatu, bakoze indirimbo iharabika uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ye Robin Van Persie.
Amashusho y’iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rujyaho amavidewo rwa ’Youtube.’
Umubyeyi yafotoye umuhungu we yambaye imyenda ya Arsenal, maze amufasha kuririmba indirimbo ivuga ku ifungwa rya Van Persie ubwo yafungwaga muri 2005 ashinjwa gusambanya umukobwa ku ngufu.
Iki cyaha yagishinjwe muri 2005 ubwo ikipe ye y’igihugu cy’u Buholandi yari mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike izayijyana mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cyo mu mwaka wa 2006.
Muri aya mashusho amara amasegonda 38, uyu mwana hari aho atuka Van Persie, hakanabamo aho afatanyije na se baririmba ngo "Yarahakanye[umukobwa], Robin, Yarahakanye", bashinja Van Persie ko yakoze amakosa yo ’gufata ku ngufu’ nyamara umukobwa yari yahakanye.
Van Persie ubu ufite imyaka 29 yagurishijwe muri Kanama uyu mwaka kuri miliyoni 24 z’ama ’pound’, amaze gutsindira ibitego 37 iyari ikipe ye Arsenal muri ’season’ yari irangiye.
Mu mukino wabaye ku wa gatandatu yatsindiye intego y’ama ’pound’ ibihumbi 250 ubwo ikipe ye yatsindaga Arsenal ibitego bibiri kuri kimwe.
Amakuru ya Dailymail avuga ko umutoza wa Arsenal yari yihanije abafana b’ikipe ye kwibasira uwahoze ari umukinnyi wabo, nyamara uko Persie yafataga umupira bahitaga bamumwaza.



















TANGA IGITEKEREZO