Rutahizamu mpuzamahanga w’ Ikipe ya FC Barcelona David Villa kuri uyu wa Kane yasubiye mu bitaro.
Nk’ uko bitangazwa n’urubuga 7sur7,nyuma y’iminsi ibiri gusa avuye mu bitaro David Villa yasubiyemo kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gashyantare 2013, kuko yababaraga impyiko.
Nk’uko urubuga rwa FC Barcelona rwabitangaje rugira ruti ”Villa yajyanywe ku bitaro kuko yarafite ububabare bityo akaba atazanitabira umukino uzahuza Barcelona na Grenade uzaba kuri uyu wa Gatandatu.”
Uyu rutahizamu mpuzamahanga afite imyaka y’amavuko 31, yari amaze iminsi mike akirutse imvune yo ku kaguru k’ibumoso yagize mu Kuboza 2011.



















TANGA IGITEKEREZO