Muri uku kwezi gusoza umwaka, hiteguwe imikino ikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda izahuza amakipi asanzwe ahuruza abantu benshi iyo yahuye.
Ayo makipe ni Rayon Sports na APR FC, zihahura kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ukuboza, mu mukino wa nyuma mu gikombe kirebana no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryngo FPR umaze uvutse. Aya makipi yombi akaba abigeze nyuma y’uko APR FC itsinze Vital’O yo mu Burundi ibitego 2-0 kuwa 15 Ukuboza, na ho Rayon Sports igatsinda Villa SC yo muri Uganda kuwa 16 Ukuboza imikino yombi ikaba yarabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Undi mukino ukomeye uzaba kuwa 30 Ukuboza ukazahuza na none Rayon Sports na APR FC ukaba ari umukino w’ikirarane wa Shampiyona Primus National Football League.
Aya makipe iyo yahuye, dore ko akenshi imikino iyahuza ikunze kubera kuri Sitade Amahoro i Remera, usanga abantu ari benshi cyane dore ko hari n’ubwo iba yuzuye, mu gihe andi makipe iyo yahakiniye wibaza icyabaye.



















TANGA IGITEKEREZO