00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Seninga Innocent yagizwe umutoza wungirije w’Isonga FC

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 21 September 2012 saa 01:58
Yasuwe :

Umutoza Seninga Innocent yagizwe umutoza wungirije w’Isonga FC aho agiye gufatanya na Mashami Vincent wari usanzwe ari umutoza w’Isonga FC yungirije Nshimiyimana Eric ubu ubarizwa muri APR FC.
Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko nyuma y’aho umutoza Nshimiyimana agiriye muri APR FC, Mashami wari usanzwe amwungirije mu Isonga FC niwe wahise aba umutoza mukuru, Seninga Innocent akaba ariwe wagizwe umutoza wungirije, akaba agiye gufatanya na Mashami mu gutoza iyi kipe igizwe n’abakinnyi (…)

Umutoza Seninga Innocent yagizwe umutoza wungirije w’Isonga FC aho agiye gufatanya na Mashami Vincent wari usanzwe ari umutoza w’Isonga FC yungirije Nshimiyimana Eric ubu ubarizwa muri APR FC.

Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko nyuma y’aho umutoza Nshimiyimana agiriye muri APR FC, Mashami wari usanzwe amwungirije mu Isonga FC niwe wahise aba umutoza mukuru, Seninga Innocent akaba ariwe wagizwe umutoza wungirije, akaba agiye gufatanya na Mashami mu gutoza iyi kipe igizwe n’abakinnyi bato.

Umutoza Seninga yaratangiye ubutoza mu mwaka wa 2007 akirangiza amashuri mu bijyanye na Siporo muri KIE. Akaba yarakoze amahugurwa atandukanye y’ubutoza mu gihugu cy’u Budage ndetse no mu Bushinwa.

Uyu mutoza yaje kuba i Rubavu aho yarashizwe gushaka abakinnyi bato bashyirwa mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA. Seninga yatoje abakinnyi batandukanye bakomoka i Rubavu bamwe baka baranashyizwe mu Mavubi U-17 yakinnye CAN U-17 n’igikombe cy’Isi.

Bamwe muri abo ni nka Itangishaka Ibrahim, Itangishaka Blaise ubu uri muri Aspire Academy muri Senegal n’abandi. Nyuma yaho Seninga yaje gusigarana abakinnyi bari mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA ubwo Amavubi U-17 yajyaga mu mikino y’igikombe cy’isi U-17, mu gihe abatoza babo Mashami na Kanamugire bari bajyanye n’ikipe.

Uyu mutoza yaje gukomereza ubutoza mu ikipe ya Aspor yo mu cyiciro cya 2. Ubu akaba yarangije kuba umutoza wungirije mu Isonga FC irimo abakinnyi yatoje bakiri bato.

Isonga FC ikaba ifite umukino wa mbere wa shampiyona kuwa Gatandatu tariki ya 22 Nzeri 2012 na Musanze FC, umukino uzabera ku Kicukiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages