Shampiyona yo mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda izakomeza ku munsi wayo wa gatatu ejo ku ya 15 Ukuboza 2012.
Amakuru dukesha FERWAFA avuga ko Kaminuza Nkuru y’u Rwanda na SORWATHE bazakinira muri Kaminuza i Huye, ikipe y’Intare yo ikazakina n’ ikipe ya Vision kuri Stade Kamena i Huye.
Mu burasirazuba hazaba umukino w’ikipe ya Rwamagana na SEC ubere i Rwamagana.
Mu mujyi wa Kigali Gasabo izakina na Sunrise, umukino ubere ku kibuga cya FERWAFA. Ikipe ya Unity izakina n’ikipe ya Gicumbi, umukino ubere ku Kicukiro.
Mu mikino izabera mu Burengerazuba ikipe ya Vision Nouvelle izakina n’ ikipe ya Kirehe umupira ubere ku kibuga cya Tam Tam.
Bugesera izakira ikipe ya Etoile de l’Est umukino ukazabera mu Bugesera ikipe ya Bugesera yakiriye United Stars bakinire i Rwinkwavu.



















TANGA IGITEKEREZO