00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shevchenko agiye kureka ruhago akine politiki

Yanditswe na

Kayogera Ndahiriwe

Kuya 29 July 2012 saa 08:36
Yasuwe :

Umunya Ukraine ukina umupira w’amaguru by’umwuga Andreï Shevchenko, aratangaza ko aretse ruhago ahubwo agiye gukina politiki nk’uko yabitangaje kuri uyu wa 28 Nyakanga2012.
Mu itangazo yanyujije ku rubuga rw’ikipe asanzwe akinira ya Dynamo Kiev, Shevchenko yagize ati ‘’Ahazaza hanjye ntihakiri umupira w’amaguru hazaba aha politiki .‘’
Uyu mukinyi yagize amateka meza muri ruhago kuko muri 2003 yafashije ikipe ya AC Millan kwegukana igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Burayi, (…)

Umunya Ukraine ukina umupira w’amaguru by’umwuga Andreï Shevchenko, aratangaza ko aretse ruhago ahubwo agiye gukina politiki nk’uko yabitangaje kuri uyu wa 28 Nyakanga2012.

Mu itangazo yanyujije ku rubuga rw’ikipe asanzwe akinira ya Dynamo Kiev, Shevchenko yagize ati ‘’Ahazaza hanjye ntihakiri umupira w’amaguru hazaba aha politiki .‘’

Uyu mukinyi yagize amateka meza muri ruhago kuko muri 2003 yafashije ikipe ya AC Millan kwegukana igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Burayi, Yatwaye n’igikombe cy’u Butaliyani muri 2003 n’igikombe gikuru cy’u Burayi (super cup).

Yatwaye imidari ku giti cye nk’ umukinni mwiza mu Butaliyani muri 2004 ndetse afatanya na bagenzi be bo mu ikipe ya Chealsea gutwara shampiyona y’u Bwongereza muri Chealsea.

Shevchenko yahamagawe mu kipe y’igihugu inshuro 108 atsinda ibitego 48 kuva 1995. Akaba yaranakiniye n’ikipe y’igihugu mu mikino iherutse y’igikombe cy’u Burayi aho basezerewe n’u Bwongereza ku gitego1 ku busa.

Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko, yatwaye Ballon d’Or muri 2004 ndetse niwe mukinnyi wa gatatu watsinze ibitego byinshi mu mateka ya Champions League, nyuma ya Raul na Ruud van Nistelrooy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages