00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sibomana Patrick Pappy yasheshe amasezerano n’ikipe yo muri Belarus yakiniraga

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 30 November 2018 saa 09:52
Yasuwe :

Nyuma ya Iranzi Jean Claude, Ombolenga Fitina na Kalisa Rachid bagerageje gukina i Burayi ntibahirwe bakagaruka mu Rwanda, rutahizamu usatira aciye ibumoso Sibomana Patrick ashobora kubiyongera ho kuko yamaze gusesa amasezerano na Shakhtyor Soligorsk yo muri Beralus yari amazemo umwaka.

Tariki 28 Nyakanga 2017 nibwo Sibomana Patrick bita Pappy yahagurutse mu Rwanda ajya mu Mujyi wa Soligorsk muri Belarus aho yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Burayi.

Uyu mukinnyi yagize ikibazo cy’imvune mu mezi ya mbere, amara amezi atatu adakina yivuza aho agarukiye mu kibuga ntiyabona umwanya uhagije kuko umutoza Sergei Tashuyev atakunze kumugirira icyizere.

Mu kiganiro na IGIHE, Sibomana yavuze ko yafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano.

Ati “Ku bwumvikane namaze gutandukana na Shakhtyor Soligorsk ubu ndi umukinnyi wigenga. Bimwe mu byo ntari nishimiye harimo kuba ntabonaga umwanya wo gukina kandi ariko kazi kanjye. Ndacyari muto kandi ahazaza hanjye ni heza sinari kwemera gukomeza gukora imyitozo ntakina.”

Uyu mukinnyi wavutse tariki 15 Ukwakira 1996 yakomeje ahakana amakuru avuga ko ashobora gusinyira Rayon Sports yamwifuje mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Ati “Iyi kipe nashoboraga kuyivamo muri Kanama nkerekeza ahandi ariko banga kundekura gusa ubu byamaze kurangira nasheshe amasezerano. Ntabwo ndamenya ikipe nzerekezamo kuko hari abashinzwe kunshakira isoko bari kubimfasha ariko kugaruka gukina mu Rwanda ntabwo biri mu byo nifuza vuba aha.”

Sibomana yazamukiye mu makipe y’abana i Gikondo, aca mu Isonga FC mbere yo kujya muri APR FC yakiniye kuva 2013 kugera 2017 ubwo yajyaga gukina nk’uwabigize umwuga muri Belarus.

Sibomana Patrick Pappy yamaze gutandukana n'ikipe yo muri Belarus yakiniraga
Yari amaze umwaka umwe muri Shakhtyor Soligorsk
Yari yatangiye neza ariko nyuma aza kuvunika
Ngo yaryohewe no gukina hanze ntiyifuza kugaruka muri shampiyona y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages