Umukinnyi w’u Rwanda Tibingana Charles Mwesigye kuri ubu uri kumwe n’Amavubi U-20 muri Mali ntakibarizwa mu ikipe ya Proline FC kuko yamaze kuba umukinnyi w’ikipe ya Sports Club Victoria University (SCVU).
Iyi Kaminuza ya Victoria ni ishami rya Kaminuza yo mu Bwongereza, Yashinze ikipe umwaka ushize wa 2011, uyu mwaka ikaba igiye gukina imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere. Iyi kipe yaguze abakinnyi benshi bakomeye kandi bakiri bato. Si abakinnyi gusa kuko SC Victoria University (SCVU) yazanye Sam Ssimbwa, umutoza ukomeye muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba kubera amateka yagiye yandika.
Tibingana muri SCVU
Nyuma y’aho iyi kipe ikomeje kugura abakinnyi mu rwego rwo kwiyubaka kugira ngo izatangire shampiyona neza ndetse initware neza, kuwa mbere taliki ya 06 Kanama 2012 nibwo byamenyekanye ko SCVU yarangije kwibikaho umukinnyi wa Proline FC, Tibingana Charles Mwesigye.
Amakuru dukeshya urubuga rwa internet kawowo.com agaragaramo umuyobozi wa Proline FC Kasure Mujib yemeza koko ko Tibingana yarangije kugurwa na SCVU. Uyu mukinnyi w’umunyarwanda unafite ubwenegihugu bwa Uganda yaguzwe Miliyoni 30 z’amashiringi akaba asaga miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda. Tibingana muri SCVU azajya ahembwa amafaranga angana na Miliyoni 1.5 y’amashiringi akaba ari ibihumbi 420 ku kwezi.
Iyi kipe ya SCVU Tibingana yerekejemo ifite intego yo kujya ijyana abakinnyi 2 bitwaye neza ku mugabane w’u Burayi. Uyu musore ukunze kwitwara neza dore ko kugira ngo iyi kipe ya SCVU imugure byatewe ahanini n’uko yagiye yitwara muri shampiyona ya Uganda 2011-2012 ari kumwe na Proline aho yaje no mu bakinnyi 5 batsinze ibitego 3 mu mukino umwe. Ikipe ye ya Proline ikaba yararangije shampiyona iri ku mwanya wa 8 n’amanota 36.
Tibingana yavukiye mu gihugu cya Uganda mu mwaka 1995, akina imbere ku ruhande rw’i buryo (Winger). Akaba yakiniraga Proline FC muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Uganda. Ni umukinnyi mwiza, ufite ingufu kandi unatsinda ibitego.
Mu bakinnyi batumye u Rwanda rujya mu mikino y’igikombe cy’isi, Tibingana ni umwe muri bo aho yahaye Amavubi U-17 igitego cy’intsinzi ku mukino wa mbere aho Amavubi U-17 yatsindaga Burkina Faso ibitego 2-1, igitego cya mbere kikaba cyari cyatsinzwe na Usengimana kikaza kwishyurwa na Burkina Faso, Tibingana akaza gukora ibitangaza agatsinda igitego cy’intsinzi.
Uyu musore kandi no mu mikino yagiye ikurikiraho yitwaye neza, abibuka ku mukino wa ½, Amavubi na Cote d’Ivoire Tibingana yari yazonze ikipe ya Cote d’Ivoire n’ubwo atari we watsinze igitego rukumbi cyahaye u Rwanda gukina umukino wa nyuma. Tibingana kandi yongeye kwiyerekana ku mukino wa nyuma wa CAN U-17 ku gitego cyiza cyane yatsinze cyo kwishyura ubwo Amavubi U-17 yakinaga na Burkina Faso n’ubwo byaje kurangira Burkina Faso itsinze ibitego 2-1 igatwara n’igikombe. Uyu musore akaba yaranakinnye imikino y’igikombe cy’isi U-17.
Tibingana yahamagawe mu ikipe nkuru y’u Rwanda aho yakinnye umukino we wa mbere muri Nzeri 2011 aho u Rwanda rwakinaga na Cote d’Ivoire mu gushaka itike ya CAN 2012. Tibingana yakinnye umukino wahuje Amavubi na Benin maze aza gutanga umupira wavuyemo igitego rukumbi cyatsinzwe na Kagere Meddie.
Tibingana yakomeje kugirirwa icyizere n’umutoza w’Amavubi makuru Micho amujyana mu ikipe yakinnye imikino ya CECAFA 2011 mu kuboza 2011. Uyu musore akaba yarakomeje kwigaragaza cyane mu Mavubi U-20 aho mu gushaka itike ya CAN U-20 Amavubi akina na Namibia muri Namibia yakoze akazi gakomeye kuko ariwe watanze umupira wavuyemo igitego cya 2 cyatsinzwe na Kipson Athuire. Mu mukino uheruka aho Amavubi U-20 yakinaga Mali, uyu musore nyuma yo kujyamo mu kibuga asimbuye yahinduye byinshi kuko niwe watanze imipira yavuyemo ibitego 2 Amavubi yatsinze Mali hano mu i Kigali.
SCVU yazanye umutoza ukomeye
Iyi kipe ya SCVU uretse abakinnyi beza kandi bakomeye yazanye n’umutoza mushya kandi ukomeye, Sam Ssimbwa, wanatoje mu Rwanda, akaba azatoza iyi kipe imyaka 2. Uyu mutoza afite amateka akomeye cyane kuko ikipe yose agiyemo asiga ayihesheje igikombe.
Ssimbwa yabanje muri Mbare Heroes atoza Masaka, KCC, Atraco FC yo mu Rwanda, Sofapaka na ExpresS FC ariyo avuyemo ayisigiye igikombe cya shampiyona. Uyu mutoza wa SCVU akaba azajya ahembwa amafaranga angana na Miliyoni 4.5 z’amashiringi buri kwezi akaba agera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 200 y’u Rwanda. Ssimbwa agiye kungirizwa na Steve Bogere naho uwari umutoza w’iyi kipe umunyaseribiya Zoric Ivan akaba ariwe uzajya akurikirana ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi.
Muri iyi kipe banategereje umutoza w’umuzungu uzafasha ibijyanye n’imirire ndetse n’ingufu. Usibye Tibingana hari n’abandi bakinnyi iyi kipe yibitseho kandi bakomeye barimo Noah SSemakula na Kasadha Lawrence bakuye muri Villa SC.
Hari kandi Kawesa Manco wavuye muri URA, George Abege, Martin Mpunga bavuye muri Maroons. Iyi kipe yanatangiye gukina imikino ya gicuti aho yakinnye na Uganda U-20 igatsindwa 4-0, ku munsi w’ejo taliki ya 08 Kanama 2012 ikaba yarakinnye na Excel umukino ukarangira ari 1-1. Iyi kipe ibi byose ikaba irimo kubikora kugira ngo ku italiki ya 14 Nzeri 2012 ubwo shampiyona izaba itangiye izabe imeze neza.
ORINFOR



















TANGA IGITEKEREZO