00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwanyagiye San Marino 5-0

Yanditswe na

Rutaganda Joel

Kuya 13 October 2012 saa 06:54
Yasuwe :

Umukino wahuje ikipe y’igihugu y’u Bwongereza n’ikipe ya San Marino ku itariki ya 12 Ukwakira 2012, u Bwongereza buyobowe na kapiteni Wayne Rooney bitwaye neza batsinda San Marino ibitego 5-0.
Ibyo bitego byatsinzwe na Rooney, watsinze 2 na bagenzi be Chamberlain na Welbeck.
Rooney akaba yakomeje agira ati “maze gutsindira ikipe yanjye y’igihugu ibitego bigera kuri 31 mu mikino 80, maze kuyikinira,rero nkaba ku myaka yanjye 26 mfite numva mkifite imbaraga zo kuzabona ibindi bitego (…)

Umukino wahuje ikipe y’igihugu y’u Bwongereza n’ikipe ya San Marino ku itariki ya 12 Ukwakira 2012, u Bwongereza buyobowe na kapiteni Wayne Rooney bitwaye neza batsinda San Marino ibitego 5-0.

Ibyo bitego byatsinzwe na Rooney, watsinze 2 na bagenzi be Chamberlain na Welbeck.

Rooney akaba yakomeje agira ati “maze gutsindira ikipe yanjye y’igihugu ibitego bigera kuri 31 mu mikino 80, maze kuyikinira,rero nkaba ku myaka yanjye 26 mfite numva mkifite imbaraga zo kuzabona ibindi bitego byinshi kuburyo nshobora kuzaba umukinnyi wa mbere m’u Bwongereza watsindiye ikipe y’igihugu ibitego byinshi.”

Abajijwe uburyo yabonye umukino bari bamaze gukina na San Marino,Rooney yavuze ko ntako ikipe ya Marino itagize, kuko yakiriwe kuri sitade ya Wembley(mu Bwongereza) ijyaho abafana ibihumbi 90, akaba ari amateka kuri San Marino.

Roonye yatangaje ko umukino u Bwongereza bwakinnye na San Marino, ari umukino ari umwe mu mikino yakinnye yamushimishije kuva atangiye umupira w’amaguru.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages