Umukinnyi wabigize umwuga w’umupira w’amaguru wa Chelsea n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza John Terry yatangaje ku mugaragaro kuri iki Cyumweru kuwa 23 Nzeri 2012 ko asezeye mu kipe ye y’ihugu ariko agakomeza gukinira Chelsea.
Amakuru dukesha urubuga 7sur7.be, Terry yagize ati “Nagize inzozi kuva kera zo gukinira igihugu cyanjye, nkakibera Kapiteni ndetse nkanagihagararira neza mu mahanga”
Umukinnyi myugariro John George Terry yavutse mu w’1980 avukira i Londres mu Bwongereza, apima uburebure bwa metero 1,87 akambara nomero 26 muri Chelsea.
Terry yabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza kuwa 2006 kugeza muri Gashyantare 2010, yongera kuba kapiteni muri Werurwe 2011 kugeza muri Gashyantare 2012, dore ko amaze guhamagarwa inshuro 78 mu kipe y’igihugu.
Yakiniye West Harm kuva muri 1991-1995 aho yavuye yinjira muri Chelsea. Yakinnye igihe gito nk’intizanyo muri Nottingham Forest muri 2000.
Kuva 2000-2002 yakiniye ikipe y’u Bwongereza y’abaterengeje imyaka 21, akina mu kipe nkuru y’u Bwongereza amarushanwa y’igikombe cy’Isi inshuro ebyiri (2006, 2010) n’igikombe cy’u Burayi inshuro ebyiri (2004, 2012).
Terry yafashije ikipe ye Chelsea gutwara ibikombe bitandukanye n’igikombe cy’amakipe yabaye ayambere iwayo mu Burayi, ibikombe bitatu bya shampiyona n’ibikombe bine b’u Bwongereza
Uyu mukinnyi asezeye mu gihe akurikiranweho ibirego byo kuba yaratutse mugenzi we Anton Ferdinand ku bijyanye n’ivangura ruhu.



















TANGA IGITEKEREZO