Ku wa kane nyuma y’umukino wa gicuti wahuzaga ikipe y’igihugu cya Brazil n’u Butaliyani waberaga mu Busuwisi, umukinnyi Neymar w’ikipe ya Santos yo muri Brazil akanakinira ikipe y’igihugu, avuga ko ari umufana ukomeye wa Mario Balotelli.
Yagize ati “Balotelli ni umukinnyi mfana cyane. Ni umukinnyi kandi ukomeye kandi nubaha” Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’igiteto Balotelli uzwi ku izina rya “Super Mario” yatsinze cyo kwishyura ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina mu mukino amakipe yombi yanganyijemo ibitego 2 kuri 2.
Ibitego bya Brazil byose byatsinzwe mu gice cya mbere hakiri kare bitsinzwe na Fred ndetse na Oscar, naho iby’u Butaliyani bitsindwa na Daniele De Rossi na Mario Balotelli.



















TANGA IGITEKEREZO