Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA, ryafashe icyemezo cyo kujyana umukunnyi wa Chelsea Ashley Cole mu butabera, nyuma yo guhakana ko mugenzi we John Terry yaba yarise umukinnyi Anton Ferdinand wa Queen’s Park Rangers ‘umwirabura.
Inkuru dukesha ikinyamakuru “Dailymail” ku rubuga rwacyo rwa interineti yo kuwa gatanu Ukwakira 2012, avuga ko FA yashyize ahagaragara ko Cole na we agomba kwitaba ubutabera.
Ashley Cole na we agomba kwitaba urukiko kugira ngo asobanure uburyo yabihakanye kandi yarabyumvise, nyuma y’aho John Terry icyaha kimuhamye akanacibwa amande angana n’ibihumbi 220 kandi agahagarara imikino ine atagaragara mu kibuga.
Ku ruhande rw’ikipe ya Chelsea ariko basanga ibi bihano bidasobanutse. Umwe mu banyamabanga b’ikipe ya Chelsea witwa David Barnard, yibaza niba kuvuga ko umuntu ari umwirabura byaba ikosa ringana gutyo, ku buryo umuntu ahanishwa ibihano biremereye kuriya.
U Bwongereza buri mu bihugu bitihanganira icyaha cy’ivanguraruhu cyangwa ibindi bisa na cyo. Umwe mu babakinnyi bakinira ikipe ya “Liverpool” Suarez, na we aheruka guhanwa muri shampiyona ishize ya 2011-2012, azira kubwira mugenzi we ukinira ikipe ya Manchester United witwa Patrice Evra ko ari umwirabura.
Kuri ubu FA imaze gufata umwanzuro ko umukinnyi wese uzajya agaragaza irondaruhu azajya abihanirwa by’intangarugero, dore ko bimaze kujya bigaragara kenshi hagati y’abakinnyi ba Shampiyona y’u Bwongereza, English Premier League.



















TANGA IGITEKEREZO