Umukino ikipe y’Isonga yagombaga gukina ku munsi wa gatanu wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wasubitswe.
Impamvu yabiteye ni uko Isonga ifite abakinnyi benshi mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17, iyi kipe ikaba ikina kuri uyu wa gatandatu n’ikipe ya Botswana mu guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.
Uyu mukino wo kwishyura urakurikira uwo Amavubi U-17 yakiniye muri Botswana, agatsindwa igitego kimwe ku busa.
Shampiyona izakomeza ku cyumweru
Shampiyona izakomeza ku cyumweru tariki ya 21 Ukwakira, aho imikino izakinwa ku buryo bukurikira:
Rayon Sports izacakirana na Police FC kuri sitade Amahoro.
Kiyovu sports ihatane na Marines FC kuri sitade Mumena
Etincelles na AS Kigali zizakinira kuri sitade Umuganda
APR FC izakina na Mukura VS kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo
Muhanga izakina n’Amagaju ku Kicukiro.
Musange izaba yasuwe na Espoir kuri sitade Ubworoherane i Musanze
Ku rutonde rw’agateganyo Kiyovu Sport iraziyoboye n’amanota 12 igakurirwa na APR FC, Musanze FC na Police FC zombi zifite amanota umunani mu gihe Marines FC iza ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe.
Kubera umukino wo kwishyura hagati y’Amavubi U-17 na Botswana-17 uba kuri uyu wa Gatandatu, umukino wa shampiyona wari utegerejwe guhuza Isonga Fc na La jeunesse wimuriwe ku itariki ya 7 Ugushyingo.
Abakinnyi batazakina
Nk’uko tubikesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, abakinnyi bakurikira ntibemerewe kuzakina imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere (PRIMUS NATIONAL LEAGUE) izaba kuri icyi cyumweru tariki ya 21 Ukwakira 2012:
– Ndayisenga Fuadi (Rayon Sports)
– Ndakize Olivier (Marines FC)
– Mutwewingabo Fidele (Marines FC)
– Uwimana Jean d’Amour (Police FC)
– Kagabo Peter (Police FC)
– Simpenzwe Hamidou (Mukura VS)
– Mutunzi Clement (Espoir FC)



















TANGA IGITEKEREZO