00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukinyi Andy Carroll yatijwe muri West Ham

Yanditswe na

Innocent Ndahiriwe

Kuya 31 August 2012 saa 03:51
Yasuwe :

Umukinnyi rutahizamu w’umupira w’amaguru wa Liver Pool Andy Carroll, unakinira ikipe y’igihugu cy’u Bwongereza, yatijwe ikipe ya West Ham yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza mu gihe cy’umwaka, mu masezerano yasinywe ku itariki ya 30 Kanama.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rwa BBC, uyu mukinnyi yatangaje ko yishimiye kuba yageze muri West Ham, n’ubwo mbere yashaka kwigumira muri Liver pool ariko umutoza Rogers akagaragaza ko ntagahunda amufitiye.
Carrol, ufite ubu imyaka 23, (…)

Carrol, ufite ubu imyaka 23, yakiniye Newcastle imikino 91 ayitsindira ibitego 33 kuva 2006 kugeza 2011, aza gutizwa Preton muri 2007 ayikinira imikino12 atsindamo igitego 1, yaje muri Liver Pool mu mpera za 2011 aho yakinnye imikino 57 agatsinda mo ibitego 11. uyu mukinnyi akinira ikipe y’u Bwongereza, amaze kuyikinira imikino 7, atsindamo ibitego 2.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages