00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umupira w’amaguru, ishoramari rikomeye

Yanditswe na

René Anthère Rwanyange

Kuya 6 December 2012 saa 04:12
Yasuwe :

Abashinga amakipi y’umupira w’amaguru abenshi baba bazi ko babonye inzira yo kugera ku mafaranga, kuko akenshi baba bizeye ko imikino yose abazayitabira bagomba kwishyura, nyamara bakirengagiza ko hari igishoro baba basabwa, no kugira imyiteguro ishimisha abafana.
Ibihugu byateye imbere, usanga imikino n’imyidagaduro bishorwamo imari itagira ingano kuko baba bizeye ko izagaruka vuba kandi bakabona inyungu bifuza.
Umupira w’amaguru uza ku isonga kuko usanga umaze gutera imbere cyane haba (…)

Abashinga amakipi y’umupira w’amaguru abenshi baba bazi ko babonye inzira yo kugera ku mafaranga, kuko akenshi baba bizeye ko imikino yose abazayitabira bagomba kwishyura, nyamara bakirengagiza ko hari igishoro baba basabwa, no kugira imyiteguro ishimisha abafana.

Ibihugu byateye imbere, usanga imikino n’imyidagaduro bishorwamo imari itagira ingano kuko baba bizeye ko izagaruka vuba kandi bakabona inyungu bifuza.

Umupira w’amaguru uza ku isonga kuko usanga umaze gutera imbere cyane haba mu bihugu by’ibihangange cyangwa se ibikiri mu nzira y’iterambere. Abashaka gutanga ubutumwa bitabaza imikino ihuriramo abantu benshi, aho usanga ibibuga by’imikino byuzuyeho ibyapa byinshi byamamaza.
Abatera inkunga Shampiyona, bifuza ko ibicuruzwa byabo cyangwa serivisi batanga ari zo ziza ku isonga mbere y’izindi.

Urugero rwa hafi twatanga ni mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho abashoramari bahatanira gutera inkunga shampiyona y’aho izwi ku izina rya Premier Soccer League (PSL), ndetse bo bagafata n’igihe kirekire.
Absa Premiership yatanzwemo Miliyoni 1.9 z’amadolari y’Amerika, ku mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.

Mu Rwanda BRALIRWA ni yo yafashe shampiyona y’umupira w’amaguru yiswe Primus National League, ariko bigera igihe cy’itangira rya Shampiyona nta mwanzura ufatika urafatwa hagati ya BRALIRWA na FERWAFA amasezerano yabaye ku munota nyuma.

Mu Rwanda hari ibigo byinshi byakabaye bishora imari mu mupira w’amaguru, birimo MTN, Airtel, Tigo, Inyange n’ibindi byagira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi abakinnyi b’abanyarwanda na bo baboneraho kuzamuka ari benshi ku rwego mpuzamahanga.

Gakwaya Olivier, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports atangaza ko gushora imari mu mupira w’amaguru bishoboka ariko habayeho ko ikipi iba itekanye nta guhuzagurika. Ikaba ari ikipi itsinda, abantu baza kuri stade ari benshi abashoramari bakaza bayikurikiye. Ariko kandi avuga ko hari igihe gahunda z’ikipi y’igihugu zisubiza Shampiyona inyuma, we abona imyitozo y’ikipe y’igihugu idakwiye guhagarika Shampiyona kuko byose bishobora kuba mu gihe kimwe kandi bigakorwa neza ntibigire amakipe biteza igihombo.

Ku birebana n’ishoramari mu mupira w’amaguru, Gakwaya agira ati “Abashoramari bafite imyumvire iri hasi, bakeneye imyumvire yisumbuyeho mu kwamamaza ibyo bakora, ariko na none uruhare runini ruri ku banyamupira.”

Avuga ko na BRALIRWA itera inkunga Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda na yo ishyiramo make cyane ugereranyije n’ayo bashyira muri Gumaguma. BRALIRWA ishora muri Primus National League Miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda, nyamara ugasanga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rishorwamo akayabo.

Gakwaya anatangaza ko mu mupira w’amaguru hari amafaranga iyo ibihe bimeze neza kandi n’ikipe iri mu bihe byiza, kuko hari igihe Rayon Sports yigeze kwinjiza Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda ku mukino umwe, ariko ubu aho bigeze ni uko usanga imikino itandukanye ayinjira ari hagati ya Miliyoni 5 na 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Atangaza kandi ko hakwiye kubaho impinduka amakipe akagira ubushobozi bwo guhemba abakinnyi ariko bitarashoboka kuko hakiri ibibazo by’amikoro. Agira ati “Amakipi ya kera afite ibibazo byo kutajyana n’ibihe kuko mbere bakiniraga ishyaka ariko ubu bisaba amafaranga. Hakenewe uruhare rw’amakampani kugira ngo amakipe atere imbere kandi abashoyemo imari na bo bunguke.”

Ahandi usanga abashoramari bahatanira kwambika ikipe imyanda, abandi bakifuza kugura inkweto kugira ngo bazamamaze, hakaba n’abafata ibibuga.
Ku ruhare rwa Leta Gakwaya avuga ko Leta na yo yagombye gufata iya mbere inkunga itanga mu makipe y’umupira w’amaguru ikanyuzwa mu turere, kuko n’abashoramari batazongera gusuzugura amakipe uko biboneye, kandi na bo kugira ngo bamamaze ibikorwa byabo binyuze mu ikipe bizajya bigomba amasezerano atajegajega.

Rutsindura Antoine, inzobere mu birebana n’umupira w’amaguru akaba na mwarimu w’abatoza ku rwego mpuzamahanga, atangaza ko igikenewe cyane kugira ngo hashorwe imari mu mupira w’amaguru hagombye kubanza kumenyekanisha ibyiza byawo kuko mu Rwanda bikiri ku rwego rwo hasi.

Kugira ngo iryo menyekanisha rishoboke Rutsindura atangaza ko byakorwa n’abo bireba bose ari inzego zireberera umupira w’amaguru zose, itangazamakuru n’abashoramari. Ku birebana n’ishoramari atangaza ko bikiri bishya abantu batarumva inyungu yo kwamamaza ibikorwa byabo. Yagize ati “Abenshi babanza kureba icyo bakuramo. Ikindi kandi hari ingufu nke mu mashyirahamwe atarashobora kwegera abacuruzi ngo bashoremo imari.

Rutsindura avuga ko abashoramari bagombye gutangira ubu kuko hari amarushanwa mu bana bato batarengeje imyaka 15, hateganyijwe n’amahugurwa y’abatoza babo. Agira ati “Abashoramari bagombye guhera aho, bagashyigikira abo bana,ibikorwa byabo kuko amarushanwa azabera hose mu gihugu.

Ku rwego rwo kwamamaza na none Rutsindura atanga urugero kuri Shampiyona y’u Bwongereza mu mupira w’amaguru, ko izamurwa cyane n’itangazamakuru rifatanyije n’abacuruzi aho buri wese ashaka kumenyekanisha ibyo akora binyuze mu mupira w’amaguru, kuko ukurikiranwa n’abantu benshi. Yagize ati “Hakenewe ibiganiro n’abafite aho bahurira n’umupira w’amaguru bose. Hakenewe umuvuduko nta guseta ibirenge."

Umupira w’amaguru mu Rwanda Leta ishyizemo imbaraga mu kumenyekanisha ibyiza byawo, abashoramari bashoboye kuwitabira, abakinnyi na bo bakagaragaza impano zabo, itangazamakuru rigafatanya n’ishyirahamwe ry’umupira; buri wese akagira uruhare rugaraga, nta kabuza umupira w’amaguru mu Rwanda wagera ku rwego rushimishije, kandi abashoyemo imari na bo bakuramo inyungu bifuza. Ikindi ni uko amarushanwa na yo abakwiye kurenga abiri, abakunzi b’umupira n’abakinnyi ubwabo batamara igihe bigunze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages