00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza Tardy arifuza imikino ya gicuti

Yanditswe na

Kamasa Peter

Kuya 8 May 2012 saa 12:19
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abaterengeje imyaka 20, Richard Tardy aratangaza ko yifuza imikino ya gicuti, kugira ngo abashe gutegura umukino azakina na Mali muri Nyakanga 2012.
Mu kiganiro yagiranya na IGIHE, yatangaje ko hakenewe imikino ya gicuti kugira ngo bazabashe gusezerera ikipe ya Mali. Avuga ko azi neza ko iyo kipe ari imwe mu makipe akomeye kandi afite abakinnyi bakina ku mugabane w’u Burayi ku buryo batazajenjeka.
Richard Tardy aratangaza ko ateganya gushaka byibuze (…)

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abaterengeje imyaka 20, Richard Tardy aratangaza ko yifuza imikino ya gicuti, kugira ngo abashe gutegura umukino azakina na Mali muri Nyakanga 2012.

Mu kiganiro yagiranya na IGIHE, yatangaje ko hakenewe imikino ya gicuti kugira ngo bazabashe gusezerera ikipe ya Mali. Avuga ko azi neza ko iyo kipe ari imwe mu makipe akomeye kandi afite abakinnyi bakina ku mugabane w’u Burayi ku buryo batazajenjeka.

Richard Tardy aratangaza ko ateganya gushaka byibuze imikino ine mbere yo gukina Mali. Atangaza kandi ko kuri ubu icyo ashyize imbere ariko uko yabona imikino ine mbere yo gukina n’ikipe ya Mali mu gihe yaba ayibonye akavuga ko yamufasha kuzitwara neza mu mukino bafitanye.

Tardy yavuze ko kuri ubu ashaka ko bazategura ikipe mbere y’umukino ho ibyumweru bine ku buryo azashakamo imikino mpuzamahanga kuko yizera ko bizamufasha kugira ikipe ikomeye kandi nziza.
Avuga ko iyo mikino izafasha abakinnyi kwitegura umukino bazakina na Mali ku buryo abakinnyi bazaba bamaze kugera ku rwego rwo hejuru, akaba agasanga imikino ya gicuti izafasha kugera kuri byinshi no kubaka ikipe ikomeye.

Uyu mugabo ukunda kwibanda kuvuga ko abakinnyi bato aribo shingiro ry’umupira w’amaguru, avuga ko icyo ashyize imbere ari uko aba bakinnyi bagira uburambe ndetse n’ubushobozi ku buryo byazafasha nabo kuba abakinnyi bakomeye.

Avuga ko kandi hari byinshi byo gutegura, ndetse no kubaka kuko abakinnyi bakiri bato bakeneye gukomeza gutegurwa mu mutwe ndetse no mu kibuga.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abaterengeje imyaka 20, Bayisenge Emery asanga hari igitutu kiba kiri ku bakinnyi iyo bakinira imbere y’abafana, kuko baba bashaka kubashimisha ariko akavuga ko bazagenda bamenyera no gukinira mu Rwanda.

Bayisenge avuga ko icyo baba bashyize imbere ari uko baba bashaka gushimisha Abanyarwanda, no guhesha ishema Igihugu bituma rimwe na rimwe bagira igitutu kuko baba bashaka gukora neza imbere y’abafana, ariko akavuga ko bagiye gukoresha imbaraga kugira ngo bazamure urwego rw’imikinire.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages