Umutoza mukuru w’ikipe ya Etincelles, Safari Bresilien ukomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa yamaze guhabwa isinde atera ikirenge mu cya Komite yari yamuhaye akazi, na yo yegujwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.
Nk’uko tubikesha ORINFOR, iyirukanwa ry’umutoza mukuru rikomoka ku kuba ikipe nta musaruro igaragaza kuva aho ayifatiye, bigakubitiraho ko n’abakinnyi yazanye batishimiwe n’abafana ariko n’ubushobozi bwe bugakemangwa.
Imbarutso yo gusezererwa yabaye gutsindwa umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, ubwo ikipe ya La Jeunesse yatsindiraga Etincelles kuri Stade umuganda igitego 1-0.
Umuyobozi w’ikipe ya Etincelles FC Kayiranga Vedaste, yemeje ko uyu mutoza yirukanwe azize umusaruro muke no kutagira igitsure mu bakinnyi, byari byaranatumye hazamo umwuka mubi n’ikinyabupfura gike mu ikipe, bikiyongeraho no kutaboneka mu myitozo ku bakinnyi benshi.
Mu batoza bavugwa bashobora kumusimbura barimo Munyankindi Jean Paul, Kayiranga Jean Baptiste, Bizimana Abdou bita Beken na Ruremesha Emmanuel. Ubu ikipe ya Etincelles ikaba iri mu maboko y’umutoza wungirije Nshimiyimana Hamduni.
Ikipe ya Etincelles iri ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa Shampiyona, kugira ngo ishobore kuguma mu cyiciro cya mbere bisabwa ko nibura yajya ku mwanya w’imbere ku ubu ibanziriza iya nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO