Mark Clattenburg wasifuye umukino wavugishije byinshi abafana b’amakipe ya Chelsea na Manchester United, ashobora gutakaza uburenganzira bwo kwitwa umusifuzi wa Ruhago mu Bwongereza naramuka ahamwe n’ibyaha ashinjwa by’ivanguraruhu.
Amakuru dukesha The Sun avuga ko Clattenburg yaraye akozweho iperereza na Polisi y’u Bwongereza kuri ibi birego by’uko yaba yarakoresheje imvugo irimo ivanguraruhu ku bakinnyi ba Chelsea.
Iri perereza ryatangijwe n’abayobozi bakuru b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA, rijyanye n’ikirego cy’uko Clattenburg yaba yarakoresheje imvugo irimo ivanguraruhu agatuka umukinnyi John Obi Mikel ukomoka muri Nigeria hamwe na Juan Mata ko wo muri Espagne.
Mark Clattenburg aramutse ahamwe n’ibi byaha ntiyakongera gusifura umupira w’amaguru mu Bwongereza.
Kugeza ubu ariko aracyari umwere nk’uko amategeko abigena, gusa akaba yari umusifuzi wizerwa mu Bwongereza. Yasifuye mu mikino Olempiki yabereye muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO