00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wayne Rooney yagizwe kapiteni w’ikipe y’u Bwongereza

Yanditswe na

Rutaganda Joel

Kuya 12 October 2012 saa 03:39
Yasuwe :

Umukinnyi w’ikipe ya Manchester United agakinira n’ikipe y’igihugu cy’u Bwongereza, mu mukino u Bwongereza bukina kuri uyu wa gatanu n’ikipe ya San Marino ni we uza kuba ayoboye bagenzi be b’u Bwongereza.
Ni nyuma y’aho, John Terry wari usanzwe ari kapiteni asezeye mu ikipe y’igihugu kubera kutumvikana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza FA, aho Terry mu gusezera yavuze ko iri shyirahamwe ryishimira ko arigirira akamaro (mu gukinira igihugu) nyamara ryo rikamuhana ubutitsa no (…)

Umukinnyi w’ikipe ya Manchester United agakinira n’ikipe y’igihugu cy’u Bwongereza, mu mukino u Bwongereza bukina kuri uyu wa gatanu n’ikipe ya San Marino ni we uza kuba ayoboye bagenzi be b’u Bwongereza.

Ni nyuma y’aho, John Terry wari usanzwe ari kapiteni asezeye mu ikipe y’igihugu kubera kutumvikana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza FA, aho Terry mu gusezera yavuze ko iri shyirahamwe ryishimira ko arigirira akamaro (mu gukinira igihugu) nyamara ryo rikamuhana ubutitsa no mu bintu bidakwiye.

John Terry yari yasimbuwe na Steven Gerrard ku bukapiteni, ariko ubu Gerrard na we akaba atari bukine mu mukino w’uyu munsi kuko hari amakarita yahawe yatumye aba ahagaritswe gukina. Icyatumye bashaka uza gukina ari kapiteni ni uko na Frank Lampard wari kapiteni wungirije Gerrard ubu ari mu mvune, na we akaba ataza kugaragara mu mukino w’uyu munsi.

Rooney rero yishimiye iki cyizere yagiriwe cyo kuba kapiteni w’ikipe y’umupira w’amaguru y’u Bwongereza, urubuga rwa interineti rw’ikinyamakuru daily mail dukesha iyi nkuru rukaba rugaragaza ko ubu ari mu bakinnyi bafite ikinyabupfura mu kibuga, ari na byo byatumye agirirwa iki cyizere nyuma y’aho yigeze kuba umwe mu bakinnyi barangwa n’ikinyabupfura gike mu kibuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages