Isozwa ry’imikino yo kwizihiza imyaka 25 Umuryango wa FPR Inkotanyi umaze uvutse mu karere ka Gasabo, ikomeje kugaragaramo udushya.
Nyuma ya Nyamuhungu Jeanne w’imyaka 50 wasiganwe ku magare ahantu hareshya n’ibirometero 16 agasoza ari uwa gatatu, mu isiganwa ry’amaguru hagaragayemo undi mugore ufite abana babiri witwa Musaninkindi Clementine ufite imyaka 32 watsindiye kuzahagararira Akarere ka Gasabo mu kwiruka metero 5000 ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.
Musaninkindi Clementine aganira na IGIHE nyuma yo gusoza metero 5000 ari ku mwanya wa kabiri akoresheje iminota 18 n’amasegonda 3 akurikiye Musabimana Janvière wakoresheje iminota 17 n’amasegonda 57, yadutangarije ko yitabiriye aya marushanwa nyuma y’aho umuyobozi w’Umurenge wa Gikomero atangarije ko abantu bose bashoboye kwiruka bakwitabira amarushanwa yo kwizihiza imyaka 25 umuryango wa FPR Inkotanyi umaze uvutse.
Musaninkindi yatangarije IGIHE ko akibyumva yahise yegera umugabo we Nikwigize Silas,amusaba ko yajya mu masiganwa. Umugabo we amaubwira ko niba yiyumvamo, nta mpamvu yo kutitabira amarushanwa nta kibazo.
Musaninkindi yatangiye gusiganwa metero 5000 ahereye ku rwego rw’Umudugudu aratsinda ajya ku rwego rw’umurenge, ngo umugabo we akajya aza kumutera kumufabna bikamutera imbaraga.
Musaninkindi akimara gutsinda yatangarije IGIHE ko yiteguye gukomeza kwitwara neza ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, kuburyo azakomeza kwitabira amarushanwa ku rwego rw’igihugu.
Musaninkindi yasabye Abanyarwandakazi kureka kwitinya, bakitabira imikino kuko biri mu birinda indwara.
Mu karere ka Gasabo, hasozwa imikino yose yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango wa FPR Inkotanyi umaze uvutse, ikipe y’abakobwa y’umupira w’amaguru ya Rusororo yihereranye Gatsata iyitsinda ibitego 11.
Imwe mu mirenge izahagararira Gasabo ni Rusororo mu gusiganwa ku magare no mu mupira w’amaguru w’abakobwa, Kimironko izahagararira Gasabo mu ndirimbo, Gikomero iyiserukire mu kwiruka ku bakobwa no mu mivugo.



















TANGA IGITEKEREZO