Mu mukino wa 1/8 wabaye kuri iki Cyumweru, u Burusiya bwakiriye iki gikombe bwari buhanganye na Espagne nk’imwe mu makipe yahabwaga amahirwe yo kugera kure.
Espagne yabonye igitego cya mbere ku munota wa 12 cyitsinzwe na Sergey Ignashevich, ariko rutahizamu w’u Burusiya, Artem Dzyuba aza kucyishyura kuri penaliti nyuma y’uko myugariro wa Espagne, Gerard Piqué yari akoze umupira n’intoki.
Hitabajwe iminota 30 y’inyongera biba iby’ubusa, biba ngombwa ko amakipe yombi akizwa na penaliti, maze umunyezamu w’u Burusiya, Igor Akinfeev, akora ibitangaza akuramo penaliti ebyiri, iya Koke n’iya Iago Aspas, ikipe yakiriye irushanwa ikomeza mu cyiciro gikurikira.
Biteganyijwe ko ku isaa 20h00 haba undi mukino, aho Croatia igomba gucakirana na Denmark hakavamo imwe igomba gukomeza mu irushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO